Umutoza wungirije w’umunya-Portugal, Pedro Miguel, Rayon Sports yasinyishije tariki ya 2 Gashyantare 2022, agiye gusubira iwabo kandi bivugwa ko atazagaruka.
Nk’uko bivugwa, impamvu ituma Miguel asubira iwabo ni uko nyina arembejwe na kanseri, akaba yabonye agomba kumurwaza.
Miguel wasinyishirijwe rimwe n’umutoza mukuru Jorge Paixão, yari amaze gutoza imikino 3 irimo ibiri ya gicuti.
Uyu mutoza aza mu Rwanda, byavugwaga ko umubyeyi we yari arwaye kanseri, gusa ntabwo yari yakarembye.


