Umutoza Thierry Froger wa APR FC ku ntebe ishyushye

Umufaransa Thierry Christian Froger utoza ikipe ya APR FC, ari mu byago by’uko isaha n’isaha ashobora kwerekwa umuryango n’iyi kipe kubera umusaruro mubi.

Froger ni umutoza wa Nyamukandagira kuva muri Nyakanga uyu mwaka.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu imuzana, yifuzaga ko yayifasha kugera bwa mbere mu matsinda ya CAF Champions league, nyuma yo guhindura Politiki yo kudakinisha abakinnyi b’abanyamahanga yari imaze imyaka irenga 10 yarafashe.

Mbere y’uko urugendo rugana mu matsinda rutangira, Froger n’ingabo ze bagombaga kubanza kwisobanura na Rayon Sports, mu mukino wa Super Coupe ya FERWAFA wabaye muri Kanama uyu mwaka.

Abakunzi ba APR FC bari bitabiriye ku bwinshi uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, gusa baza gutungurwa no kuba ikipe yabo yarawunyagiriwemo ibitego 3-0.

Ku benshi mu bakunzi b’umukara n’umweru banze gutinda cyane kuri uyu mukino, bijyanye no kuba ikipe yabo yari yagaragaje umukino mwiza kandi abafakinnyi bakiri bashya.

Ku benshi bumvaga ko nta kabuza uko iminsi izagenda yicuma ari ko ikipe izagenda imenyerana.

Mbere yo guterwa na Rayon Sports igisa na mpaga APR FC yari yabanje kwipima na Marines FC iyitsinda ibitego 3-1, mbere yo kurokoka Mukura VS mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Urugendo rugana mu matsinda Nyamukandagira yarutangiriye ku ikipe ya Gaadiidka FC yo muri Somalia.

Imikino yombi y’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league yabereye i Kigali.

APR FC ni yo yabanje kwakira ubanza warangiye amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1, mbere y’uko kwishyura yatsinzemo ibitego 2-0 igakomeza mu ijonjora rya kabiri ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Umukino ubanza by’umwihariko wakurikiwe n’igisa n’imyigaragambyo yakozwe n’abakunzi b’ikipe y’Ingabo z’igihugu, basaba ko umutoza Thierry Froger batashimye imitoreze yakwirukanwa.

Icyo gihe byabaye ngombwa ko ubuyobozi bwa APR FC n’abafana bayo bicarana, basabana imbabazi zaje guhabwa umuhisha n’umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona iyi kipe yatsinzemo Police FC igitego 1-0.

Agahenge n’icyizere abakunzi ba APR FC bari bafitiye ikipe yabo byongeye kuraza amasinde ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo iyi kipe ifite ibikombe byinshi mu Rwanda yasezererwaga muri CAF Champions league nyuma yo gutsindwa mu buryo busebetse na Pyramids FC yo mu Misiri.

Umukino ubanza amakipe yombi yari yahuriyemo kuri Kigali Pele Stadium warangiye aguye miswi 0-0, mbere y’uko APR FC inyagirwa ibitego 6-1 mu wo kwishyura.

Amakuru avuga ko uyu mukino wasize umutoza Thierry Froger wawukinnye yabanje kugwa miswi na Marines FC ibitego 2-2 yiyongereye ibyago byo kwirukanwa.

Umunyamakuru Nkurunziza Emmanuel wa RBA wari kumwe na APR FC mu Misiri, yavuze ko Lt Col Karasira Richard uyobora APR FC yababajwe cyane no kuba iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yarandagajwe bene kariya kageni.

Ni APR FC by’umwihariko ishinja Thierry Froger kuba nyirabayazana w’umusaruro mubi, dore ko abakinnyi bayo bavuga ko bakurikiza amabwiriza aba yabahaye kandi ko utayakurikije atongera gukandagira mu kibuga.

Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri umutoza Froger na bagenzi be bakorana, nyuma yo kwandagazwa na Pyramids batumijwe mu nama y’igitaraganya yabahuje n’ubuyobozi bwa APR FC.

Kugeza ubu ntiharamenyekana imyanzuro yafatiwe muri iyi nama.

Ni inama cyakora yabaye, mu gihe APR FC ibura iminsi itatu ikesurana na Musanze FC, mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa Kane wa shampiyona.

Musanze FC kugeza ubu ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 10, ikaba irusha atatu APR FC ya gatatu by’agateganyo.

Byitezwe ko mu gihe Froger na bagenzi be baba batsinzwe uyu mukino, ushobora kubafungurira umuryango wo kwirukanwa nk’abatoza ba APR FC.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *