Sempoma Félix, Umutoza Wungirije w’Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo gutwara amagare, na Munyankindi Benoit, ntibahamijwe ibyaha bari bakurikiranyweho mu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Nyamara, urukiko rwahamije Nyirarukundo Claudette na Murenzi Emmanuel icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, rubahanisha gutanga ihazabu ya miliyoni 1 FRW kuri buri umwe.
Byongeye, urukiko rwemeje ko Nyirarukundo Claudette na Murenzi Emmanuel bagomba gufatanya guha Jazilla Mwamikazi indishyi zingana na 1,000,000 FRW, ndetse bagatanga igihembo cy’umwunganizi mu by’amategeko kingana na 500,000 FRW.
Urukiko rwategetse kandi ko Nyirarukundo Claudette na Murenzi Emmanuel batanga amagarama y’urubanza angana na 20,000 FRW.
Ku itariki ya 5 Ugushyingo 2024, amakuru yatangajwe yavugaga ko Sempoma Félix, Umutoza Wungirije w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare, yari akurikiranywe mu rubanza rw’ubufatanyacyaha ku guhindura amazina y’umukinnyi witwa Nyirahabimana Claudette. Sempoma yari akurikiranywe hamwe na Munyankindi Benoit ndetse na Murenzi Emmanuel, wigeze kuba Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umukino wo gutwara igare mu Rwanda (Ferwacy).
Nyirarukundo Claudette, wari usanzwe yitwa Nyirahabimana, yari yiyandikishije kwitabira amarushanwa y’Abangavu, ndetse asabwa indangamuntu ariko akavuga ko atarayifata. Yazanye ibyangombwa byerekana ko adakwije imyaka, kandi ko agomba kwitabira amarushanwa y’Abatarengeje imyaka 19. Ibi byanditseho amazina ya Nyirahabimana Claudette, bikaba ari byo byakoreshejwe mu izina rye.
Nubwo yatsinze amarushanwa, ibi byateje urunturuntu nyuma yo gusanga amazina ye yari yahinduwe, bigatuma hatangwa ikirego.
Abari bakurikiranwe mu gihe icyo ari cyo cyose barimo Sempoma Félix, Murenzi Emmanuel, na Munyankindi Benoit. Aba bose bari bakurikiranyweho ibyaha bibiri by’ingenzi, birimo guhimba, guhindura inyandiko mpimbano, no gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo.


