Bisengimana Justin wari umutoza mukuru wa Espoir FC yirukanwe nyuma yo gutangaza ko abaguriye iyi kipe abakinnyi ari abahemu.
Uyu mutoza yatangaje aya magambo tariki ya 17 Ukuboza 2022 ubwo Espoir FC yari imaze gutsindwa na Etincelles ibitego bibiri ku busa.
Icyo gihe yabwiye abanyamakuru ko iyi kipe ifite abakinnyi badashoboye, bari ku rwego rwo kudashyira mu bikorwa inama aba yabahaye mu gihe bageze mu kibuga.
Yagize ati: “Njyewe ku giti cyanjye ntacyo nishinja kuko ndatoza. Iyo wanyeretse ko ufite ubushobozi bwo gukina match, akazi kanjye ni uguhereza confiance mu kibuga, ugakina. Dukeneye abakinnyi, ntabwo njyewe najya mu kibuga ngo njye gukina, ntabwo bishoboka.
Kandi umutoza mwiza agizwe n’abakinnyi. Iyo njyewe ngukoresha imyitozo, ukanyereka yuko uri ku rwego rwo gukina match, akazi kanjye ni ukuguhereza amahirwe, ukajya gukina. Ariko iyo ukoze ibintu nka biriya, mu by’ukuri bihita binyereka ibitekerezo byawe cyangwa iterambere ryawe.”
Bisengimana yanenze abaguze abakinnyi ba Espoir FC kuko ngo bari ku rwego rwo hasi. Ati: “Njyewe mu buzima bwanjye ntabwo nkunda ibintu by’amarangamutima. Umuntu wese warokiritiye Espoir abakinnyi, wese wese, amenye yuko yahemukiye Espoir.”
Kuri uyu wa 19 Ukuboza, Perezida wa Espoir FC, Twizeyimana Vincent yamenyesheje Bipfubusa Methode usanzwe ari umutoza w’abazamu ko guhera kuri uyu wa 20 Ukuboza kugeza ku wa 19 Mutarama azaba ari umutoza mukuru w’agateganyo w’iyi kipe, akazaba yungirizwa na Hakizimana Eulade.
Bisengimana yari yarasabwe gutsinda imikino ibiri kugira ngo akomeze gutoza iayi kipe, byamunanira akirukanwa. Uwa Etincelles wari umwe muri yo yarawutsinzwe, hasigara uwa Gorilla FC.
Twizeyimana aherutse kubwira itangazamakuru ko ntacyo ikipe itahaye abatoza ariko gutanga umusaruro mwiza ngo byarabananiye.


