bayern-munich

Umutoza yapfiriye mu mwiherero wa Bayern Munich

Umutoza ukomoka muri Afghanistan witwaga Ashgar yapfiriye mu mwiherero w’abana bato wateguwe n’ikipe ya Bayern Munich mu mujyi wa Riesa, mu ntara ya Saxony, mu Budage.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Budage, Ashgar yaguyemo ubwo yari mu kiruhuko cy’amafunguro ku kibuga cya Feralpi Arena. Nubwo ubutabazi bwageze aho byihuse, yaje kwitaba Imana agejejwe kwa muganga.

Uyu mwiherero wari witabiriwe n’abana 119 b’abahungu n’abakobwa, baturutse mu mujyi wa Riesa n’utundi duce, bari bitezweho guhugurwa n’abatoza b’iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere mu Budage.

Mu itangazo Bayern Munich yashyize hanze, bagize bati: “Turababaye kandi turi mu gahinda gakomeye. Ntawabona amagambo yo gusobanura ibi. Twihanganishije byimazeyo umuryango n’inshuti z’umutoza Ashgar.”

Ikipe ye yo muri Autriche, TSV Hartberg, aho yatozaga abana batarengeje imyaka 13, yamuhaye icyubahiro ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ko yari umuntu ukundwa n’abakinnyi, ababyeyi n’abakozi bose kubera urugwiro n’ubunyamwuga.

Bayern Munich yahagaritse uwo mwiherero mbere y’igihe, kandi itegura ubufasha bw’ihumure ku bana, ababyeyi n’abatoza bose bari bahari ubwo ibyo byabaga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *