Urukiko Rukuru rwa Leta ya Oyo ruri i Ibadan muri Nigeria rwakatiye Olaniyan Gbenga Amos igifungo cy’imyaka 63 kubera ubutubuzi bukomeye mu ishoramari.
Uyu mugabo yari afatanyije n’ikigo cye yashinze “Detorrid Heritage Investment Limited” yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubutekamutwe yaregwaga aho byageraaga kuri 30.
Urukiko rwasanze Amos n’isosiyete ye barakoze icyaha cyo kwambura abaturage amafaranga bababeshya ko ari ayo gushora mu mishinga ibazanira inyungu ya 30% mu byumweru bitandatu, ariko ibyo bababwiraga byose bikaba byari ibinyoma.
Mu rubanza rwaregwaga na Komisiyo Ishinzwe Kurwanya Ruswa n’Ubujura (EFCC), hagaragajwe ibirego birimo ko ku wa 18 Kamena 2020, Amos yambuye umugore witwa Bada Titilope amafaranga angana n’ibihumbi 995 by’Anaira, amubwira ko azayashora mu kigo cyitwa Crime Alert Security Network kandi ko azunguka 30% mu minsi 30 y’akazi. Undi mugabo, Onifade Isaac Olawale, nawe yambuwe amafaranga arenga ibihumbi 920 ku buryo nk’ubwo.
Nubwo Amos yahakanye ibyaha byose, urukiko rwasanze ibimenyetso byatanzwe n’abatangabuhamya umunani bihagije. Ubushinjacyaha bwasoje urubanza tariki 24 Mutarama 2023, aho bwari bwaratangije iburanisha ku wa 17 Gashyantare 2022.
Urukiko rwemeje ko Amos akwiye gufungwa imyaka irindwi kuri buri cyaha mu byaha icyenda yahamijwe, bituma igiteranyo kigera ku myaka 63, ariko akazayifungwa ku buryo buhurijwe hamwe (concurrent sentencing). Yategetswe kandi gusubiza amafaranga yambuye abaturage.
Si ubwa mbere Amos akatiwe: ku wa 14 Ukuboza 2023, urukiko rwa Justice Bayo Taiwo rwamukatiye imyaka 75 kubera ibyaha bifitanye isano n’ibi. Ubu ari gukurikiranwaho n’izindi manza ebyiri mu Rukiko Rukuru rwa Repubulika i Ibadan.
Bivugwa ko inyerezwa ry’amafaranga yakoze binyuze muri Crime Alert Security Network ryateje igihombo cya miliyari zirenga imwe z’Anaira ku bantu benshi.
Amos yatangiye gukurikiranwa mu butabera ku wa 14 Ukuboza 2021 ubwo yafatwaga bwa mbere.


