Umuvugabutumwa ufite abagore 46 n’abana 286 akurikiranyweho gushaka gutubura Bibiliya

Wanyama, yatawe muri yombi akurikiranyweho gushaka gutubura bibiliya aho ngo ashaka kongeramo ibindi bitabo aho kuba 66 bikaba 93.Uyu mugabo ubusanzwe uyobora urusengero rwa Muungano Church for All Nations ruherereye mu gace ka Nandolia village in Kanduyi,yajyanywe mu nzego ngo asobanure neza iby’inyigisho ze.

Uyu mukambwe w’imyaka 83, y’amavuko avuga ko ashaka kuzuza ibyo intumwa zasize zidakoze , aho ashaka kongera ibindi bitabo muri bibiliya akanongera amategeko aya azwi nk’aya Mose aho kuba 10 akaba 12.

Mu nyandiko uyu mugabo ufite abagore 289 n’abana 46, uniyita umuhanuzi yavuze ko yashyizeho inking ebyiri Leta ya Kenya igomba kubahiriza, bitagenda gutyo ikorekwa n’amakuba.

Wanyama ufata abagore be nk’abamalayika, bane muri abo barapfuye abandi 24 bato muri bo, bakaba bamuri hafi igihe kinini.Avuga ko Imana yamuhishuriye ko agomba kugira ibyo yongera muri Bibiliya kuko ngo isanzwe ibirimo ntibihagije.

Francis Kooli komanda wo mu gace ka Bugoma , avuga ko impamvu Wanyama yatawe muri yombi ngo ajye gusobanura ibyerekeye inyigisho ze. Kooli avuga ko hari abaturajye batanga ibirego bavuga ko inyigisho ze azihuza n’imiti cyangwa ubuvuzi gakondo asanzwe akora. Yongeyeho ko kumuta muri yombi byakozwe hagamijwe kumubaza niba ari umuvugabutumwa cyangwa niba ari umupfumu.

Ikindi kandi uyu muyobozi muri Polisi avuga ko muri Kenya hari amategeko agenga amacapiro, bityo ngo hakaba hagiye gusuzumwa niba uyu Wanyama ibyo ashaka gukora niba byemewe n’amategeko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *