Mu kiganiro cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 16 Kanama 2023 cyanyuze kuri Radiyo na Televiziyo y’igihugu cya Congo, Gen. Sylvain Ekenge, umuvugizi wa FARDC, yemeje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo gusubiramo poropagande y’u Rwanda, ndetse nawe yongera gusubiramo ko FDLR atari ikibazo ku Rwanda.
Umuvugizi w’ingabo za Congo yagize ati: “Abanyamerika barimo kwamamaza poropagande y’u Rwanda igize urwitwazo rwo gusobanura ubushotoranyi.”
Yakomeje avuga ko aba FDLR bo mu myaka ya za 90 ubu bangana na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda uriho ubu kandi ko uyu mutwe w’inyeshyamba udashobora guhungabanya umutekano u Rwanda.
Sylvain Ekenge yagize ati: ” Aba FDLR bo mu 1994 bafite imyaka nk’iya Perezida Kagame kandi ntabwo bateye ikibazo gikomeye u Rwanda none u Rwanda ruri kubakoresha mu gutera igihugu cyacu.”
Umuvugizi w’ingabo yasobanuye ko “Repubulika ya Demokarasi ya Congo ifite politiki yo kwirwanaho igizwe no kudakoreshwa nk’ibirindiro by’imitwe yitwaje intwaro ishaka guhungabanya abaturanyi bacu. Ariko abaturanyi bacu ni bo bamenyereye kuba ibirindiro by’inyuma by’inyeshyamba.”
Ati: “Dufite politiki yo kwirwanaho, ingamba dukoresha iwacu… Ntabwo dukora nk’ibirindiro by’inyuma by’imitwe yitwaje intwaro cyangwa ingabo zikeneye guhungabanya umuturanyi. Ntabwo twigeze tubikora kandi ntituzigera tubikora kuko ntabwo ari “doctrine” yacu. Ku rundi ruhande, abaturanyi ni bo bamenyereye kubikora bakaza kudutera ”.
Aya magambo yavuzwe nyuma y’amasaha make umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Anthony Blinken, ahamagaye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aho baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi n’uko haboneka igisubizo cya dipolomasi ku mwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC.
Gen. Sylvain Ekenge, yagarutse ku birego bivuga ko bamwe mu bagize uyu mutwe wa FDLR bari mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu nk’uko biherutse kwemezwa n’uwahoze ari umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Corneille Nangaa.
Yavuze ko “bikomeye kandi biteye isoni kubona umuntu wo muri iki gihagararo avuga amagambo nk’aya”.
Ati: “Bamwe mu Banyekongo, amagambo yabo, ibikorwa byabo n’imikorere byabo byerekana ko bashyigikiye ubushotoranyi bw’u Rwanda. Kandi abantu nk’abo, iyo bafashwe na serivisi zacu, batangira gusakuza bavuga ko ari ukwibasira abanyapolitiki “.


