Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gicurasi, Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase yashyize ahagaragara amazina y’abantu 57 bahamwe n’ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo guhera mu Kwakira 2019 kugeza muri Mutarama 2020 bakaba barahamijwe ibyaha n’inkiko.
Uru rutonde rwiganjemo abatse n’abakiriye indonke z’amafaranga n’abazitanze, abanyereje ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’umushumba wo mu karere ka Nyagatare wanyereje ihene 27 agakatirwa igifungo cy’imyaka irindwi.
Abenshi mu bahamwe n’ibyaha kandi usibye gukatirwa igifungo bagiye banacibwa ihazabu y’amafaranga. Ni mugihe uwakatiwe n’inkiko, igihano kinini kurusha abandi muri aba ari uwitwa Ishimwe Christopher uwakatiwe imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga arenga miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda, uyu akaba yari Umucungamutungo w’Ikigo cya SP wakatiwe n’urukiko rwa TGI Musanze. Icyaha yahamijwe nticyagaragajwe.
Nsabimana Angelus wari umucungamutungo w’ibitaro bya Nyagatare ni we wahamijwe kunyereza amafaranga menshi angana na 27,490,692 frw agahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya 55,117,540 frw.
Amafaranga yose yanyerejwe uyateranyije n’ayatanzwe nk’indonke za ruswa yose hamwe agera muri miliyoni 80 z’Amafaranga y’u Rwanda, naho ayatanzwe nk’ihazabu akagera muri miliyoni 200 frw.
Abandi bagiye batanga indonke ziciriritse ni abatanze indonke z’amafaranga 5000frw, 3000frw n’umuzunguzayi witwa Ribanje Emmanuel wo ku Muhima mu karere ka Nyarugenge wahamijwe n’urukiko rwa Nyarugenge gutanga indonke y’amafaranga 2000frw akatirwa gufungwa imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga 10,000frw.
Urutonde nk’uru rwaherukaga gushyirwa ahagaragara tariki 16 Werurwe 2020 rukaba rwari rwasohotseho abantu 45 bahamwe n’ibyaha bitandukanye bya ruswa.
Umuvunyi Mukuru yagaragaje abahamwe n’ibyaha bya ruswa harimo n’uwazize 2000 FRW
Aya frws se ni yobagenda akagera kuri za miliyari zitabarika umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta yerekana buri mwaka?Igihe uru rutonde ruzaba rutagaragaraho abakozi bo nzego nk’uru za Leta bacunga imishinga minini ihora ihimba Auditor general akabyerekana bizafatwa nko kwerekana ko turwanya kunyereza nyamara atari byo.Ubu koko umuvunyi aba yumva ari byo?!!!!!!!Ni akumiro pe.