Umuyobozi wa MONUSCO yasabye M23 guhagarika imirwano byihuse

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), akaba n’Umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita, avuga ko “ahangayikishijwe” no kwiyongera kw’imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bw’igihugu, mu gihe kuri uyu wa Kane M23 yafashe agace ka Mushaki.

Mu gihe imirwano isatira Sake na Goma, Umuyobozi wa MONUSCO yahamagariye impande zose zihanganye guhosha amakimbirane ndetse asaba M23 guhita ihagarika imirwano, yizeza ko ingabo za MONUSCO ziri kumwe na FARDC kandi ko bazabikora byose kugirango barengere abasivili.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant-Colonel Guillaume Njike Kaiko, kuva mu ijoro ryakeye kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, FARDC yari ihanganye na M23 ku mihanda Tuonane-Mushaki na Kingi-Mushaki.

Ku ruhande rwabo, inyeshyamba za M23 zivuga ko FARDC ari yo yagabye ibitero ku birindiro byabo mu duce twa Ruvunda, Kabati no mu turere tuhakikije.

Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisimwa, yagize ati: ” umwanzi kuri ubu ari yatatanye kandi ibikorwa bya gisirikare birakomeje kugirango hizerwe umutekano w’akarere kose ndetse no kugarura amahoro ku baturage b’inzirakarengane.”

Iyi mirwano ikomeje gufata intera nyuma y’uko manda y’ingabo z’akarere ka Afurika y’iburasirazuba irangiye, zimwe zigatangira gutaha harimo iza Kenya zatashye ku Cyumweru mu gihe iza Sudani y’Epfo na zo zatangiye kuva mu karere ka Nyiragongo zakoreragamo kuri uyu wa Kane.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *