Perezida w’ubutegetsi bwa Palesitine (PA) Mahmoud Abbas yagiranye ibiganiro na minisitiri w’ingabo, Benny Gantz mu ruzinduko rw’amateka muri Israel, aho yamusuye mu rugo iwe.
Kuri uyu wa kabiri, minisiteri y’ingabo y’igihugu cya Israel yatangaje ko “abo bagabo bombi baganiriye ku mutekano n’ibibazo by’abaturage” muri iyo nama.
Ibitangazamakuru byo muri Israel byatangaje ko byabereye mu rugo rwa Gantz i Rosh Ha’ayin muri Israel rwagati.
Mu mpera za Kanama, Gantz nawe yasuye icyicaro cy’Ubuyobozi bwa Palestina (Palestinian Authority) mu mujyi wa Ramallah wo mu Ntara ya West Bank yigaruriwe agirana ibiganiro na Abbas. Nibwo hari habaye inama ya mbere yemewe kuri urwo rwego mu myaka myinshi ishize hagati y’impande zombi.
Ariko nyuma y’ibyo biganiro, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Naftali Bennett, yavuze ko nta biganiro by’amahoro biri kuba hagati yabo n’Abanyapalestine, “kandi ntibizabaho”.
Ku wa Gatatu, minisiteri y’ingabo ya Israel yatangaje “ingamba zo kubaka icyizere” hamwe na Palestina. Harimo kuyishyura Miliyoni 32$ y’imisoro yakusanyijwe mu izina ryayo na Israel no gutanga impushya 600 z’inyongera zemerera abacuruzi bo muri Palesitine kwambuka muri Israel.


