Umuyobozi wa Rayon Sports wutswe inabi azira APR FC yeguye

Rukundo Patrick wari ukuriye komite nkemurampaka muri Rayon Sports, yeguye kuri izo nshingano nyuma yo kotswa igitutu n’abafana b’iriya kipe.

Uyu mugabo yiswe “umunyenda nini ndetse n’umugambanyi” n’abafana ba Rayon Sports, nyuma yo kugaragara mu ruhame yambaye umwambaro wa APR FC.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yari yagiye kuyishyigikira ku Cyumweru, ubwo yari yakiriye Pyramids FC yo mu Misiri mu mukino wa CAF Champions league amakipe yombi yaguyemo miswi 0-0.

Nyuma y’igitutu cyinshi cy’abamusabiraga kwirukanwa, Rukundo Patrick yeguye ku nshingano yari afite nk’uko yabyemereye B&B FM.

Yavuze ko yafashe kiriya cyemezo mu rwego rwo “gutanga umutuzo.”

Rukundo yeguye mu gihe yari yatangaje ko kujya gushyigikira APR FC anambaye umwambaro wayo ari igitekerezo cye bwite kandi yumva kitamubangamiye.

Asaba imbabazi yunzemo ati: “niba hari uwo iyo foto yabangamiye musabye imbabazi. Ndi umufana wa Rayon Sports, kandi nta n’uwabimbuza.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *