Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Colonel Jeannot Ruhunga, aremera ko inzego zishinzwe ubutabera zararangaye, zifata zikerewe Kazungu Denis, bityo ko ari igisebo kuri zo.
Col Ruhunga mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 4 Ukwakira 2023 yagize ati: “Hatabaye uburangare ku nzego zose, nta cyaha cyaba ariko turi muri sosiyete. Kazungu yatoranyije abantu yica yabigambiriye, umuntu utava mu rugo ngo nadataha hari umuntu ubaza ngo ‘Ariko ko kanaka atatashye’, ajye kuri Polisi cyangwa RIB ati ‘Twabuze umuntu’.”
Umuyobozi wa RIB yakomeje avuga ku bantu 14 akekwaho kwica, ati: “Bariya bantu bose yishe, nta muntu n’umwe wigeze aza gutanga ikirego ko yabuze umuntu. Ntabwo ibyo bidukuraho blame kuko ntabwo dushinzwe kurinda abantu bataha, aho baba gusa, tugomba kurinda Abanyarwanda bose. Ni na yo mpamvu yafashwe.”
Kazungu akurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, gufungira umuntu ahatemewe n’ibindi bitandatu. Byose yabyemereye mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.



