Umuvugizi wa Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Twishime Jean Claude avuga ko abantu badakwiye kumva ko kuba umurindankuba uhari bihagije, ahubwo ahantu hose hari umurindankuba banyirawo bakwiye kuwungenzura cyane cyane mu bihe by’imvura.
Ni mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeza kugira inama abantu kwitwararika mu bihe by’imvura, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zituruka ku biza, birimo no gukubitwa n’inkuba.
Twishime ati: “Ntabwo umuntu yavuga ngo bifite igihe gihoraho, umurindankuba ugomba kugenzurwa nk’ibindi bikoresho byose bifite akamaro runaka, ushobora gusanga igice kiri hejuru ari kizima ariko igice cyo mu butaka kitagikora ibyuma birimo byarashaje, uko umuntu agiye gukora isesengura agenzura uburyo umurindankuba ukora akaba yahindura agasimbusa nk’igice cyo mu butaka cyangwa se ibindi.
“inama zitangwa ku muntu ufite umurindankuba nuko mbere yuko tujya mu bihe by’imvura babanza bagapima bakareba niba bya byuma bikiri bizima cyangwa se wa murindankuba we ukiri muzima na nyuma yaho”.
Hari abaturage batangazwa no kuba bumva ko hari abakubitwa n’inkuba nyamara aho bari hari imirindankuba, bakibaza uburambe bwayo babishingiye ku kuba imirindankuba itagenzurwa ngo ivugururwe.


