Umwami Charles III na Boris Johnson baba baratonganiye i Kigali

Umunyamakuru Guto Harri wahoze ari umuyobozi ushinzwe itumanaho mu biro bya Boris Johnson, yahishuye ko uyu wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatonganye n’umwami Charles III wa kiriya gihugu bapfa amasezerano yerekeye kwakira abimukira u Rwanda rwasinyanye n’u Bwongereza.

Aba bombi ngo batonganiye i Kigali muri Kamena umwaka ushize, ubwo bari bahitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize umuryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Icyo gihe Boris Johnson n’umwami Charles III bapfuye kuba uyu wari igikomangoma cya Wales yari amaze igihe anenga gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye ku butaka bw’u Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Harri mu nyandiko yanyujije mu kinyamakuru Daily Mail, yavuze ko Boris Johnson yatonganyije umwami Charles III ku bwo kunenga amasezerano Guverinoma yari ayoboye yaherukaga gusinyana n’u Rwanda.

Umwami Charles III ngo yari yaranenze amasezerano yo kohereza mu Rwanda bariya bimukira avuga ko ari “mabi cyane”, ibyatumye Boris Johnson amubwira ko amagambo ye adakwiriye.

Guto Harri yunzemo ko Boris Johnson icyo gihe yanabwiye umwami Charles III ko mu ijambo yagombaga kuvuga mu izina rya nyina (umwamikazi Elizabeth II) atagombaga kugaragaza ukwicuza kubera ubukoloni; ku bw’impamvu zo kwirinda ingaruka z’uko u Bwongereza bwari kugwa mu mutego wo gucibwa amafaranga nk’indishyi yo gusana ibyo bwangirije mu gihe cy’ubukoloni.

Boris Johnson nyuma yo gutonganya umwami Charles III ngo yavuze ko ikiganiro bagiranye ari “ikiganiro kirekire kandi gishimishije hagati y’incuti”, mbere yo kungamo ko ari ikiganiro cyagize byinshi gihisha.

Guto Harri ku rundi ruhande avuga ko ibyabereye i Kigali hagati ya Johnson na Charles nta bucuti bwari bubirimo.

Uyu yanditse ko “Ibyabaye mu by’ukuri nta bucuti bwari bubirimo. Icyo gihe [Johnson] yarambwiye ati ‘Ni njye bikomeye cyane’, icyo gihe yatonganyaga igikomangoma [Charles] amubwira ku byo we nk’umwe mu bagize umuryango w’ibwami utari wagatowe yari yatangaje kuri Guverinoma yatowe binyuze muri demokarasi.”

Yunzemo ati: “Prince Charles yarasenywe. Mu bigaragara yari yagaragaje ukunenga n’ubwo yagerageje kubigira ibyoroshye. Boris yamutunze agatoki amubwira ati ‘niba utarabivuze, twembi turabizi ko abantu bawe bakagiye mu binyamakuru bakanyomoza iriya nkuru. Kuba batarigeze babikora birerekana ukuri.”

Harri Guto mu nyandiko ye kandi yavuze ko kugeza ubu umubano utarasubira mu buryo hagati ya Boris Johnson n’umwami Charles III; ndetse uyu mwami w’u Bwongereza ngo yishimiye kubona uriya wahoze ari Minisitiri w’Intebe yegura mbere y’uko aza kungoma.

Umwe mu bantu ba hafi ya Boris Johnson yahakanye iby’amakuru y’uko yaba yaratonganiye n’umwami Charles III i Kigali; avuga ko nyirubwite na we ubwe nta cyo ayaziho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *