Umwana w’Ingagi miss Kalimpinya yise izina amaze iminsi 5 avutse

Queen Kalimpinya ari mu bitabiriye umuhango wo kwita izina abana b’Ingagi, mu birori byabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 1 Nzeri 2023.

Abana b’ingagi bahawe amazina ni abo mu miryango ya Muhoza, Mutobo, Hirwa, Pablo, Ntambara, Dushishoze, Segasira, Isimbi, Musirikare, Kwitonda, Igisha , Sabyinyo na Agashya.

Kalimpinya ni Umunyarwanda wa gatatu wari watangajwe ku rutonde rurerure rw’abasise ingagi nyuma ya Ineza Umuhoza, uharanira inyungu z’urubyiruko ku isi mu bikorwa by’ikirere, na Innocent Dusabeyezu, umurinzi muri parike y’ibirunga.

Abandi bitabiriye uyu muhango wo Kwita Izina muri uyu mwaka barimo abastar ku isi nka comediyo Kevin Hart, umukinnyi n’umucuranzi Idris Elba ndetse na Joakim Noah wahoze akinira NBA n’abandi.

Uyu mwari yise umwana w’Ingagi “Impundu” bigendeye ku muco.Ni nyuma y’uko iyi ngagi iminsi micye ku isi kuko yavutse tariki 27 Kanama 2023, abyarwa na Inyenyeri mu Muryango witwa Agashya.

Kalimpinya w’imyaka 24 y’amavuko, yari amaze igihe yaratangiye kuba umushoferi mu gusiganwa haba mu misozi n’ahandi mu Rwanda by’umwihariko mu 2022, akaba uwa mbere mu bagore b’Abanyarwandakazi bitabira amasiganwa.

Miss Queen Kalimpinya yamamaye ubwo yabaga Igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2017.Akaba yarongeye kuzamura izina rye ubwo yingiraga mu mukino wo gusiganwa mu modoka.

Ibirori byabereye mu misozi ya Parike y’ibirunga i Kinigi, Musanze, ibi birori bihuza amazina akomeye mu mirenge, harimo ba nyampinga babungabunga ibidukikije, ibyamamare, abayobozi, imigani ya siporo ndetse n’abantu basanzwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *