Umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bazwi cyane mu Rwanda, Mike Karangwa ari mu kababaro nyuma yo gupfusha umwana w’ubuheta.
Uyu mwana w’umuhungu yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa 31 Nyakanga 2025, azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru, Mike Karangwa yatangaje ko umwana yari amaze igihe arwaye, akaba yitabye Imana afite umwaka umwe n’amezi umunani.
Mike Karangwa yashakanye na Isimbi Roselyne ku wa 23 Gashyantare 2019, bakaba bari bafitanye abana batatu.
Karangwa azwi cyane mu ruganda rw’itangazamakuru, aho yanyuze kuri Radio Salus mu kiganiro Salus Relax, Isango Star mu kiganiro Sunday Night, ndetse na Radio & TV10 mu kiganiro Ten Tonight. Yanakoreye izindi radiyo n’ama televiziyo atandukanye.
Uretse kuba umunyamakuru, azwi kandi nk’umwe mu batangije ibihembo bya Salax Awards, byatangwaga ku bahanzi bagaragaje ubuhanga mu muziki nyarwanda mu bihe byashize.


