Umwana wa Patoranking yateye benshi amarangamutima

Wilmer, umwana muto w’umuhanzi Patrick Nnaemeka Okorie wamamaye ku izina rya Patoranking muri Nigeria no ku Isi, yateye benshi amarangamutima ubwo yabwiraga uyu mubyeyi we amagambo meza.

Patoranking yasangije abamukurikira videwo imugaragaza ari kuganira n’uyu mwana w’umukobwa, umwana abanza kumusoma maze amubwira amagambo meza adasanzwe. Ati: “Ndagukunda, ndi Spiderman kandi ndi icyamamare.”

Uyu muhanzi yagaragaje ko akunda uyu mwana, amwita impanga ye. Urukundo amukunda rushimangirwa n’indirimbo yamwitiriye mu mwaka w’2019, yafatanyije n’umuhanzi Bera.

Patoranking yabaye icyamamare kubera indirimbo yakoze zigakundwa cyane, zirimo: No Kissing Baby, Suh Different na My Woman My Everything. Ni umwe mu banyamuziki bavuga rikumvikana muri Nigeria, by’umwihariko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *