Allan umwarimu wa Diamond

Umwarimu wa Diamond yavuze uko yamutakambiye ngo amwigishe icyongereza

Allan umwarimu wa Diamond
Allan umwarimu wa Diamond

Mwarimu witwa Allan wigishije Diamond Platnumz yatangaje ko, uyu muhanzi yamutakambaye ngo amwigishe icyongereza bitewe n’uko nta nagacye ngo yari azi.Uyu mwarimu avuga ko yatangiye kwigisha Diamond Platnums icyongereza ahereye kuri zeru ariko akishimira ko ngo yahise aba intyoza mu kukididibuza.

Allan ngo yahuye na Diamond, bikozwe n’uwo bahoze bakundana.Uyu mwarimu asobanura ko yabanje kwigisha uwitwa Penny wari umukunzi w’uyu muhanzi amenya kuvuga neza icyongereza ahita amuzanira uyu muhanzi aramwigisha ariko ngo yakundaga kwibanda ku cyongereza cyo muri Amerika.

Uyu mugabo yongeraho ko Diamond yagaragaje umuhate udasanzwe kuko ngo wasangaga yitwaje udutabo twinshi dukubiyemo amasomo yose n’ibindi akusanya hirya no hino.

Allan ati ” Diamond yari umunyeshuri witanze cyane, kubera ko yakundaga gutwara udutabo, ndetse akagerageza gukorana umwete ibintu bishya twabaga twize mu ishuri. Uku kwiyemeza byagaragaye ko byari ingirakamaro cyane mu rugendo rwe rwo kwiga.”

Ubumenyi bwa Diamond kandi bwahesheje amahirwe Allan yo kwigisha abandi bahanzi bo muri Tanzania.Muri aba harimo abo muri Wasafi nka Harmonize , Mavoko n’abandi batandukanye.Sabo gusa kuko yigishije na mushiki wa Diamond witwa Esma.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *