Minisitiri w’ibidukikije muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Eve Bazaiba, yatangaje ko akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kahatiye igihugu cyabo kwakira Abahutu b’abajenosideri mu mwaka w’1994.
Bazaiba yabitangarije mu nama mpuzamahanga yo kubungabunga ibidukikije yabereye i Montreal muri Canada tariki ya 16 Ukuboza 2022, asobanura imiterere y’ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC.
U Rwanda rurashinja Leta ya RDC kwifatanya no gufasha umutwe witwaje intwaro wa FDLR ugizwe n’abarimo abasize bakoreye Abatutsi jenoside mu mwaka w’1994, ariko Minisitiri Bazaiba we abona ibikorwa bibi by’uyu mutwe bidakwiye kubazwa igihugu cyabo.
Minisitiri Bazaiba yatangaje ko kugira ngo mu Rwanda haboneke amahoro, akanama ka UN gashinzwe umutekano kohereje ingabo z’Abafaransa muri operasiyo yahawe izina rya ‘Turquoise’ yari igamije gushakira abakoze jenoside uburyo bava mu gihugu.
Yagize ati: “Ni umuryango mpuzamahanga mu 1994 wasabye Repubulika ya Demukarasi ya Congo gufungurira imipaka Abahutu bose b’abajenosideri kugira ngo baze, mu Rwanda haboneke amahoro. Operasiyo yiswe ‘Turquoise’, iyoborwa n’u Bufaransa.”
Uyu munyapolitiki avuga ko akanama ka UN gashinzwe umutekano kashyiriyeho aba Banyarwanda uburyo bwo gutaha, ariko ngo u Rwanda rukomeje guteza umutekano muke mu gihugu cyabo, rukabasahurira amabuye y’agaciro. Ati: “U Rwanda ntirucukura coltat, ntirucukura zahabu ariko ruri ku isoko ry’imigabane ry’abazicukura.”
UN yafashije Abanyarwanda bahungiye muri RDC babyifuza gutaha, barimo n’abarimo abahoze muri FDLR, ariko abenshi basize bakoze jenoside banze gutaha, basigara muri iki gihugu.
Umuryango w’Abibumbye wemeza ko uyu mutwe witwaje intwaro ukiriho kandi ufashwa ndetse ukifatanya n’ingabo za Leta y’iki gihugu mu bikorwa bitandukanye birimo ibyo kurwanya M23, ndetse ukanasaba ko ubu bufatanye buhagarara.


