UN yishimiye igifungo Hategekimana Philippe yakatiwe

Umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu gukumira jenoside, Alice Wairimu Nderitu, yatangaje ko yishimiye ikatirwa rya Hategekimana Philippe wahamijwe uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tariki ya 28 Kamena 2023 ni bwo urukiko rwa rubanda rwo mu Bufaransa rwaburanishaga Hategekimana wamenyekanye nka ‘Biguma’ igifungo cya burundu.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mu gihe yari umuyobozi wungirije muri jandarumori muri Nyanza mu 1994, yategetse ko Abatutsi bicirwa kuri za bariyeri, bamwe akabiyicira ubwe. Ni ibyaha buvuga ko byakozwe muri Mata na Gicurasi uwo mwaka.

We yaburanye ahakana ibi byaha byose, avuga ko mu mpera za Mata no muri Gicurasi yose yakoreraga i Kigali, kuko ngo ari ho yari yarimuriwe. Abatangabuhamya bamushinjaga barimo n’abo bakoranye muri jandarumori yavuze ko bamubeshyera.

Nderitu kuri uyu wa 3 Nyakanga yatangaje ko uru rubanza ari ikimenyetso gikomeye cy’uko abakoze ubwicanyi ndengakamere bazagezwa mu butabera, “inshuro bakwihisha zose n’igihe bamara bihishe”.

Yavuze ko ikatirwa rya Hategekimana ritavuze ko ubutabera ku biciwe ababo bubonetse bwose, ariko byibuze “riroroshya ibikomere” bafite.

Hategekimana wari wariyise andi mazina arimo Philippe Manier yafatiwe muri Cameroon mu mwaka w’2018. Urubanza rwe mu mizi rwatangiye muri Gicurasi 2023.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *