Undi muyobozi muri FERWAFA yeguye, hatumizwa Inteko rusange idasanzwe

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutumiza Inteko rusange izahuza abanyamuryango baryo; bikaba byitezwe ko izaseserezwamo Komite nyobozi kuri ubu iyoboye ririya shyirahamwe.

Iyi nteko rusange izaterana ku Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2023, ikazabera muri LEMIGO Hotel ku Kimihurura.

FERWAFA yatumijeho abanyamuryango bayo nyuma y’iyegura rya Inspector of Police Umutoni Claudette wari usanzwe ari Komiseri wayo ushinzwe umutekano weguye kuri uyu wa Mbere kubera “impamvu z’akazi.”

Umutoni yeguye nyuma y’abandi bayobozi barimo Nizeyimana Mugabo Olivier wahoze ari Perezida wa FERWAFA cyo kimwe na Muhire Henry wahoze ari Umunyamabanga Mukuru beguye mu kwezi gushize.

Abandi beguye mu kwezi gushize barimo Uwanyirigira Delphine wari Komiseri ushinzwe amarushanwa, Habiyakare Chantal wari Komiseri ushinzwe imari cyo kimwe na Iraguha David wari ushinzwe umutungo.

FERWAFA mu ibaruwa Perezida wayo w’agateganyo, Habyarimana Matiku Marcel yandikiye abanyamuryango; yavuze ko ku murongo w’ibizigirwa muri iriya nteko rusange harimo kubagaragariza ubwegure bwa bamwe mu bari bagize Komite Nyobozi, kugena uko inzibacyuho izakorwa mbere y’amatora yo ku wa 24 Kamena 2023 ndetse no kubamenyesha gahunda y’ibikorwa by’aya matora.

Kuri ubu Alphonse Munyantwali usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Police FC ni we uhabwa amahirwe yo kuba Perezida mushya wa FERWAFA.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *