Bobi-Wine

UPDF yahakanye ko iri guhiga Bobi Wine

Ingabo za Uganda (UPDF) zahakanye ibivugwa ko zirimo guhiga Perezida w’ishyaka National Unity Platform (NUP) akaba n’uwigeze kwiyamamariza kuyobora igihugu, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane nka Bobi Wine.

Ibi byatangajwe na Colonel Chris Magezi, Umuvugizi w’Agateganyo w’Umugaba Mukuru w’Ingabo, nyuma y’uko Kyagulanyi avuze ko ingabo zagabye igitero ku rugo rwe mu ntangiriro z’icyumweru gishize, bigatuma  ahunga.

Colonel Magezi yavuze ibi mu gihe abayobozi bo muri Minisiteri y’Ingabo n’Abaveterani (MoDVA) bari imbere y’inteko ishingamategeko, bagaragaza ingengo y’imari y’iyo minisiteri y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027.

Itsinda ryari riyobowe na Minisitiri w’Ingabo Jacob Oboth Oboth hamwe n’Umunyamabanga Uhoraho Rosette Byengoma, ryagaragaje ingengo y’imari ingana na triliyone 4.67 z’amashilingi ya Uganda, hakaba hateganywa ko izagera kuri triliyone 8.84 mu mwaka wa 2030/2031.

Nubwo ibiganiro byari bigamije ingengo y’imari, impaka nyinshi zahise zerekeza ku bivugwa ko Bobi Wine yaba yaragiye kwihisha nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora ya perezida, ndetse n’ibyo yavuze by’igitero cyagabwe ku rugo rwe.

Colonel Magezi yavuze ko ibyo birego nta shingiro bifite, ashimangira ko UPDF nta mugambi wo guta muri yombi Bobi Wine ifite.

Col Magezi ati; “Kyagulanyi ari mu rugo iwe, kandi ejo nimugoroba ni ho aherereye, amahoro ni yose.”

Yongeyeho ariko ko ibi bitabuza izindi nzego z’umutekano, zirimo Polisi ya Uganda, kugira icyo zimukurikirana niba hari ibibazo by’amategeko byaba bimureba.

“Uganda igendera ku mategeko. Kuba umuntu ari umunyapolitiki cyangwa umuyobozi w’ishyaka ntibimuha ubudahangarwa. Ariko kugeza ubu, nta cyaha tuzi yaba yarakoze,” Magezi yongeyeho.

Mu nama ya komisiyo y’inteko ishingamategeko ishinzwe Ingabo n’Umutekano w’imbere mu gihugu, iyobowe na Depite Wilson Kajwengye (Ruhaama East), abadepite bagaragaje impungenge ku gutinda kw’ishyirwa mu bikorwa ry’izamurwa ry’imishahara y’abasirikare n’abandi bambaye impuzankano.

Kajwengye yibukije minisiteri ko inteko yari yarashyizeho gahunda y’uko buri mwaka imishahara izamurwa, kandi ko hari abasirikare bo mu ntera zo hasi batarabona n’izamuka rito rya 800,000 Shs ryari ryaremejwe.

Minisitiri Jacob Oboth Oboth yasubije avuga ko iyo gahunda yashyizweho ku buyobozi bwa Perezida Museveni, kandi ko icyiciro cya mbere cyarashyizwe mu bikorwa, ariko harakiri ikibazo cyo kutumvikana neza na Minisiteri y’Imari ku byiciro bikurikiyeho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *