Umupadiri wa Kiliziya Gatolika wari waburiwe irengero mu byumweru hafi bibiri bishize, Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyemeje ko cyamutaye muri yombi kimushinja kugira uruhare mu “bikorwa by’urugomo byo guhirika ubutegetsi”.
Igisirikare cya Uganda, mu itangazo ryacyo, cyavuze ko Padiri Deusdedit Ssekabira yatawe muri yombi, kandi ko “afunzwe bikurikije amategeko” ndetse ko azaregwa mu rukiko.
Diyosezi Gatolika mu Mujyi wa Masaka, mbere yavuze ko Padiri Ssekabira “yashimuswe n’abagabo bambaye imyenda y’ingabo za Uganda”.
Ku wa Gatandatu ushize, Diyosezi ya Masaka yari yatabarije Padiri Ssekabira. Gusa, Kiliziya ntacyo iratangaza kuri ibyo birego padiri ashinjwa n’igisirikare.


