UR yahamagaje Karasira Aimable ngo asobanure ibyo atangariza kuri YouTube

Kaminuza y’u Rwanda (UR) kuri uyu wa 27 Nyakanga 2020, yandikiye mwarimu (Assistant Lecturer) Karasira Aimable uyigishamo kugira ngo asobanure ibirimo ibyo akatangariza ku rubuga rwa YouTube aho ivuga ko agaragaza ko adashyigikiye Guverinoma y’u Rwanda, ndetse akaba yaratutse abayobozi bayo.

Mu ibaruwa UR yandikiye Karasira yashyizweho umukono n’uyoboye Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri iyi Kaminuza (UR-CST), Dr. Ignace Gatare, yagaragaje ko kaminuza yagiye yandikira Karasira kugira ngo yisobanure ariko akaba atarigeze ahinduka.

Tariki ya 16 Nzeri 2019, Kaminuza y’u Rwanda yandikiye Karasira imusaba ibisobanuro “ku myitwarire mibi yagaragaje no kwifashisha ibikoresho by’ishuri atangaza ibihabanye n’indangagaciro n’ubunyamwunga by’umukozi wa rubanda, by’umwihariko umurezi.”

Tariki ya 26 Nzeri 2019, Karasira yasubije ibaruwa ya Kaminuza y’u Rwanda nk’uko yari yabimusabye, UR ikavuga ko: “Yatanze ibisobanuro ndetse asaba imbabazi avuga ko atazabyongera.”

Bwiza.com ku murongo wa telefoni yavuganye na Karasira Aimable kugira ngo imenye iby’iyi baruwa yandikiwe ku wa 16 Nzeri, asobanura ko ari ibyo yatangarizaga ku rubuga rwa YouTube rwe rwa ‘Ukuri Mbona’. Karasira yavuze ko icyo gihe ikosa yemeye ari ugukoresha ibikoresho bya kaminuza, ari na byo ngo yasabiye imbabazi. Ibyo bikoresho ngo ni intebe yicayeho ubwo umunyamakuru yamutungaga indangururamajwi (micro).

Urubuga rwa YouTube rwagarutse mu byo Karasira agomba gusobanura

Muri iyi baruwa yo ku wa 27 Nyakanga 2020, Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko kuva mu gihe cya Guma mu Rugo kugeza ubu, Karasira akomeje kugaragaza imyitwarire mibi ku mbuga za YouTube.

Iyi Kaminuza ivuga ko tariki ya 3 Nyakanga 2020, Karasira yatangaje ko “u Rwanda rudaha agaciro umunsi w’ubwigenge’ wizihizwa tariki ya 1 Nyakanga buri mwaka. Tariki ya 20 Nyakanga yongera kuvuga yeruye ko “mu Rwanda hari ubuzima bubi”, bityo ko “adafite gahunda yo gushaka umugore wo Rwanda ndetse atanashaka kuba Umunyarwanda.”

Tariki ya 22 Nyakanga kandi ngo Karasira ku rubuga rwa ‘Ukuri Mbona’, “yavuze kenshi ko adashyigikiye Guverinoma y’u Rwanda ndetse ko yanatutse abayobozi.”

Kaminuza y’u Rwanda ivuga ku bindi bibazo birimo ko Karasira yigeze guhabwa amahirwe yo kujya kwiga hanze kugira ngo abone impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) ntajyeyo, ndetse ko atigeze atanga ibyavuye mu bushakashatsi yasabwe (research proposal). UR ivuga ko uyu mwarimu nta bushake yigeze agaragaza bwo kujya kwiga.

Karasira yiteguye gusobanura ibyo abazwa

Karasira Aimable yatangarije bwiza.com ko kuri uyu wa 29 Nyakanga 2020 yiteguye gusobanura ibyo yabajijwe na Kaminuza y’u Rwanda, gusa akemeza ko azasobanura ibyo ashoboye bitewe n’igihe bamuhaye.

Ati: “Bampaye igihe gitoya, nzasubiza ibyo nshoboye. Ubundi iyo ari ibaruwa itanga ibisobanuro mu mategeko tugenderaho, bivugwa ko ari iminsi itanu.”

Uyu mwarimu avuga ko intandaro yatumye Kaminuza imwandikira iyi baruwa ari umuyobozi uri muri guverinoma y’u Rwanda [twahisemo kutamutangariza amazina n’inshingano afite], akemeza ko kuba kaminuza yamwandikiye imusaba ibisobanuro ku byo atangariza kur rubuga rwa YouTube nta bushobozi abifitiye.

Ati: “Njye mbona bashaka gukora nk’abashinjacyaha cyangwa abagenzacyaha.”

Karasira yavuze ko nta kindi ibaruwa yandikiwe na Kaminuza y’u Rwanda igamije kitari ukumwirukanisha ku mwanya w’ubwarimu ayifitemo.

Karasira Aimable ni umwarimu muri iyi Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 2008, ubu akaba yigisha mu ishami ry’Ubumenyi bwa Mudasobwa (Computer Science) muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (College of Science and Technology) riherereye mu Karere ka Nyarugenge.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *