Kagame Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid wateguraga amarushanwa ya Miss Rwanda yahamijwe ibyaha byo gusambanya ku gahato bamwe mu bakobwa bitabiraga aya marushanwa mu rubanza rwari mu bujurire mu Rukiko Rukuru rwa Kigali.
Prince Kid wari waragizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 13 Ukwakira 2023 Urukiko rukuru rwa Kigali rwamuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, rutegeka ko agomba gufungwa imyaka itanu (5) muri Gereza ndetse ko azishyura ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Yari aherutse gukorana ubukwe n’umwe mu bakobwa bigeze kwitabira aya marushanwa yateguraga witwa Iradukunda Elsa.
Prince Kid yari yaragizwe umwere n’umucamanza mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 02 Ukuboza 2022 aho uwo mucamanza yavuze ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwagaragazaga ku byaha bumurega.
Uwo mucamanza yavuze ko abakobwa bavugwagaho ko bakorewe ibyaha hari inyandiko basinyiye kwa Notaire bemeza ko zivuga ko nta hohoterwa bakorewe.
Mu rukiko rukuru mu bujurire, Ubushinjacyaha bwari bwanazanye ikimenyetso gishya cy’amajwi bwavugaga ko ari ayafashwe Prince Kid ubwo yakoraga ibi byaha, icyakora ayo majwi ntiyavuzweho rumwe kuko uruhande rwa Prince Kid rwagaragaje ko ubwoko bwa telephone yavugwaga ko ari yo yafashe ayo majwi byagaragaye ko igihe yafatiwe ubwo bwoko bwari butarasohoka mu ruganda.
Ukurikije uko amategeko yo mu Rwanda abiteganya, ubu Prince Kid yemerewe gutanga ubujurire kuri iki cyemezo ariko ntibikuraho ko agomba guhita ajyanwa muri Gereza gufungwa. Icyokora amaze gusoma icyo umucamanza yashingiyeho n’ibimenyetso byamuhamije iki cyaha, amategeko anamwemerera gutanga ikirego gifatwa nk’ubujurire ku ngingo nshya.
Gusa ibyo byose bisaba ko urukiko rw’ubujurire rubanza kubiburanisha mu rubanza rwo kureba niba byakwemerwa cyangwa niba bidafite ishingiro.


