74575 (1)

Urukiko rukuru rwa gisirikare muri Kongo rurasaba Sena gukuraho ubudahangarwa kuri Perezida Kabila

Joseph Kabila wabaye perezida wa Kongo imyaka 18,ubutegetsi bwa Felix Tchisekedi bukomeje kumushinja ibyaha byatuma mu rwego rwa politike ya Kongo hazamo igihuhusi.

Mu rwego rwa Politike abanyapolitike bo mu gice kivuga igiswayiri bari kwigizwayo. Joseph Kabila usanzwe ari Senateri w’ubuzima bwe bwose, arashijwa ibyaha byibasiye inyoko muntu ndetse n’ibyaha by’intambara binyuze mu byo aregwa byo gufatanya na AFC/M23 ariko we ataremeza ku mugaragaro.

Mu byo Urukiko rwa Gisirikare rushingiraho hariho ibyo ibinyamakuru mpuzamahanga byatangaje byuko Kabila yatangaje ko agiye gutaha anyuze mu burasirazuba bwa Kongo, maze ubutegetsi bubisamira hejuru, aho wakwibaza ukuntu ubucamanza hamwe n’urwego nka Sena, rwagendera ku makuru y’ibitangazamakuru aho kugendera ku bimenyetso simusiga.

Kuba Kabila yagaruka mu gihugu cye anyuze mu bice AFC/M23 igenzura hari icyaha yaba akoze?

Perezida Joseph Kabila, nkundi Munyekongo wese afite uburenganzira bwo gutura cyangwa gutembera mu gihugu cye ahariho hose.
Abasesenguzi bamwe na bamwe bavuga ko ntacyamubuza kuba yaza muri ibi bice byamaze kwigarurirwa na AFC/M23 dore ko ntanahamwe yari yemeza ubwe ko yamaze kwifatanya nuyu mutwe urwanya Leta ya Kongo.

Biratangaje kuba nka Kabila nk’umuntu wayoboye igihugu yazizwa kuganira na AFC/M23 agamije amahoro, kandi na Leta ya Kinshasa ubwayo iri kuganira nuyu mutwe i Doha, nkanswe rero kuba abanyekongo ubwabo batanga umusanzu wuko ibibazo byabo biganirirwa imbere mu gihugu nkuko urwego rw’amadini muri Congo narwo rwaje kureba uyu mutwe i Goma.

Kuba abagaba bakuru b’ingabo za SAMIDRC, ubwabo baraje bagahura na AFC/M23, bakaganira kugira ngo bagere ku nzira y’amahoro yo gucyura ingabo zabo, ntacyo byaba bitwaye Kabila nawe aje agashyiraho itafari rye mu gushakira amahoro Kongo nk’umuntu wayoboye iki gihugu igihe kinini ndetse utaratangaza aho abogamiye.

Ibi biranshimangirwa na Olusegun Obasanjo wabaye perezida wa Nijeriya, aho nawe ashyigikiye ko abanyekongo baganira ubwabo bakarangiza ibibazo bya politike biri imbere mu gihugu hanyuma amahanga akaza abunganira.

Mu rwego rwa politike, Kinshasa irashaka kwigizayo abaturuka mu bice bita swahilifone.

Muri rwego rwa politike, kubera ko Sena abayirimo benshi bahengamiye kuri Perezida Tchisekedi, ishobora gutora ikurwaho ry’ubudahangarwa kuri Joseph Kabila.

Ibi byazamura imbaraga nyinshi cyane mu banyeporitike bakomoka mu bice bikoresha igiswayiri nkaba Joseph Kabila, Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe ukomoka muri Kindu, Moïse Katumbi ,Corneille Nangaa ndetse na Bertrand Bisimwa, aho aba bashobora noneho kwifatanya mu buryo bweruye gukuraho ubutegetsi bwa Tchisekedi.

Hashobora kuvukamo intambara ikomeye ya politike hagati mu gihugu yazengereza Perezida Felix Tchisekedi, kubera ko nubwo bamwe muri aba banyeporitike bacecetse ariko noneho gushyirirwaho impapuro zo kubageza mu butabera, nindi nkingi ikomeye cyane yo kwiyunga kuri AFC/M23 umutwe waba ugize imbaraga zirenze muri politike ndetse zikiyomgera kuza gisirikare usanganywe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *