Urukiko rw’ubujurire rwanzuye ko Sarkozy wayoboye u Bufaransa afungwa

Urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwashimangiye igifungo cy’imyaka itatu kuri Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, kirimo umwaka agomba kumara afunzwe n’indi ibiri isubitse.

Iki cyemezo cyari cyarafashwe n’urukiko rw’ibanze muri Werurwe 2021 ubwo rwari rumaze kumuhamya icyaha cya ruswa yakoze mu mwaka w’2014.

Gusa ariko, urukiko rwashyizeho umwihariko w’uko Sarkozy atazafungirwa muri gereza, ahubwo azafungirwa iwe mu rukiko, aho agomba kwambikwa igikombo cy’ikoranabuhanga, Leta izajye icyifashisha imukurikirana.

Sarkozy ubwo yari akiri ku butegetsi, yashinjwe kwakira amafaranga yahawe n’umuherwe Liliane Bettencourt wari ufite imigabane mu kigo cya L’Oréal. Yayahawe kugira ngo naba Perezida, azajye afasha Bettencourt mu ishoramari rye.

Mu gihe ubutabera bwamukurikiranaga, Sarkozy yasabye Gilbert Azibert wari umujyanama mukuru mu Rukiko rw’Ubujurire ko amushakira amakuru y’iki cyaha yagombaga kumufasha gutsinda urubanza, amuha amasezeranya kumuha igihembo cy’amafaranga.

Amasezerano Sarkozy yahaye Azibert ni yo yatumye akatirwa iki gifungo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *