Urukiko rwakatiye Dr. Kayumba igifungo cy’umwaka umwe

Urukiko rwa Kicukiro kuri uyu wa 29 Nyakanga 2020 rwakatiye Dr. Christopher Kayumba wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda igifungo cy’umwaka umwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guteza imvururu ku kibuga cy’indege.

Amakuru aturuka ku gitangazamakuru yashinze, The Chronicles, avuga ko ikindi cyaha yari akurikiranweho cyo gusindira mu ruhame kitamuhamye.

Iki gitangazamakuru kivuga ko iki gifungo kiragabanywaho amezi umunani Dr. Kayumba yari amaze atawe muri yombi. Afite kandi iminsi 39 yo kujurira umwanzuro w’urukiko nk’uko biteganywa n’amategeko.

Tariki ya 10 Ukuboza 2019 ni bwo Dr. Kayumba yatawe muri yombi, yari agiye kujya muri Kenya. Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yatangaje yateje imvururu ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe nyuma yo kuhagera yakerewe, yanasinze.

Tariki ya 31 Ukuboza 2019, Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, ajyanwa muri Gereza ya Mageragere, akaba ari na ho afungiwe kugeza ubu.

Tariki ya 3 Nyakanga 2020, ubushinjacyaha bwari bwamusabiye ko akatirwa igifungo cy’imyaka 5. Byabaye ngombwa ko hategerezwa uyu umwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa 29 nk’uko byari biteganyijwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *