Urukiko rukuru, urugereko rwihariye rwa Nyanza rwategetse ko itsinda ry’abaganga batatu bo mu bitaro bya CARAES/Ndera ryasuzuma uko ubuzima bwo mu mutwe bwa Karasira Aimable buhagaze.
Ni nyuma y’aho ubwo yari muri uru rukiko tariki ya 3 Mata 2023 yavuze ko afite uburwayi bwo mu mutwe, bigashimangirwa n’abanyamategeko be babiri basabye ko avurwa nk’uko Barafinda Fred Sekikubo wiyita umunyapolitiki yavuwe mu bihe byashize.
Soma iyi nkuru yabanje https://bwiza.com/?Karasira-Aimable-yasabye-kubanza-kuvuzwa-mbere-yo-kuburanishwa
Uru rukiko kandi, kuri uyu wa 6 Mata rwasabye ko mu gihe abaganga bazaba basuzuma ubuzima bwa Karasira, bazagaragaza n’ikigero uburwayi bwo mu mutwe avuga ko afite bwazaba buriho.
Karasira yatawe muri yombi tariki ya 31 Gicurasi 2021 akurikiranweho ibyaha birimo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi, guha jenoside ishingiro no gukurura amacakubiri.
Icyemezo cy’urukiko gisobanuye ko urubanza rwe rutazakomeza abaganga bataragaragaza uko ubuzima bwe bwo mu mutwe buhagaze. Basanze afite uburi ku kigero nk’icy’ubwa Barafinda cyangwa burenzeho, yafungurwa, akavurwa ariko basanze ari muzima, rwakomeza.


