Kuri uyu wa 11 Kanama, Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwategetse ko umunyemari Nkubiri Alfred, uregwa ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta n’icyaha cy’ubuhemu akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Nkubiri Alfred usanzwe afite uruganda ENAS rutunganya ifumbire, ni umwe muri ba rwiyemezamirimo 9 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI yari yarahaye isoko ryo kugeza ifumbire ku bahinzi, ariko bakaba baregwa uburiganya mu kugeza iyi fumbire kubo igenewe kuko bagiye bayiyobya bakajya kuyigurisha mu buryo butemewe. Batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, mu ntangiro z’uku kwezi gushize.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2020 nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwasomye umwanzuro w’urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, rukaba rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ni icyemezo kitakiriwe neza na Nkubiri n’abo mu muryango we, bavuga ko harimo akarengane kuba agiye gufungwa 30 y’agateganyo kandi yari amaze iyindi minsi igera kuri 40 afunzwe, bakaba bavuze ko bazajuririra iki cyemezo. Ni mugihe Nkubiri we aburana ahakana ibyaha byose aregwa.
Mu kiganiro ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buherutse kugirana n’itangazamakuru, bwatangaje ko Nkubiri Alfred akurikiranweho kunyereza ifumbire ifite agaciro ka miliyari 2.36frw yari igenewe abaturage, mugihe muri rusange bose uko ari 9 bishyuzwa arenga miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda.


