photo-output-33-scaled

Urukiko rwategetse ko Zari Hassan yishyura arenga miliyoni 400 Frw y’imisoro

Urwego rushinzwe imisoro muri Afurika y’Epfo, South African Revenue Service (SARS), rwatsinze urubanza rwaregagamo Zari Hassan kuba hari imisoro yagombaga gutanga akaza kuyirengagiza ntayitange.

Urukiko Rukuru rwa Johannesburg rwafashe icyemezo cyo kwemeza ko Zari agomba kwishyura umwenda w’imisoro ungana na miliyoni 5 z’amafaranga y’Afurika y’Epfo (R5 million), asaga miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo bibitangaza, SARS yari yabanje gukusanya amakuru ku misoro y’umutungo bwite wa Zari, ikayishyira kuri miliyoni 3 z’amafaranga y’Afurika y’Epfo. Ariko kubera inyungu zagiye ziyiyongeraho ndetse n’ibihano by’imisoro bingana na R19,000, umwenda waje kugera kuri miliyoni 5.

Ku itariki ya 9 Kanama umwaka ushize, SARS yari yasohoye ibaruwa ya nyuma isaba Zari kwishyura iyi misoro cyangwa gutanga ubusabe bwo kwishyura mu byiciro. Iyi baruwa yamuhaga iminsi 10 ngo abe yasabye ubwo buryo bwo kwishyura mu byiciro, ariko ntiyabyubahiriza.

Kubera kutubahiriza ibyo yasabwaga, SARS yatanze ikirego mu rukiko maze urubanza ruba Zari adahari. Urukiko rwaje gufata umwanzuro wo kwemeza ko agomba kwishyura umwenda wa miliyoni 5.

Nk’uko SARS yabimenyesheje, Zari ashobora gufatirwa umutungo we nk’uko biteganywa n’amategeko, ndetse agaterezwa cyamunara mu gihe yaba atishyuye.

Zari Hassan ni umwe mu bashinze ikigo Brooklyn City College giherereye muri Pretoria, akaba ari na we muyobozi wacyo mukuru by’agateganyo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *