Mu minsi ishize, nibwo umunyamakuru Abayo Yvette Sandrine yashyize hanze video ashinja uwitwa Jackson Dushimimana nyiri Red Blue JD ko yamwambuye amafaranga agera kuri miliyoni 2,400,000Frw hakiyongeraho ko ngo yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina.
Icyo gihe yabwiye bwiza.com ko impamvu yashyize hanze ayo makuru n’uko ngo uyu Jackson yakomeje kumubuza amahwemo nyuma y’uko yari yamusezeye muri kompanyi ye akajya kwikorera. Cyimwe mu byo ngo yamukoreye n’uko yakomeje gushyira (Re apload)ibiganiro Sandrine yakoze ku rubuga rwe rwa You Tube kandi amasezerano bagiranye y’ibiganiro by’imikoranire yararangiye.
Ku musozo w’ikiganiro yakoze icyo gihe yatanze integuza ko, hari igice cya kabiri, gikurikira icyo yakoze gikozwe kinyamwuga(Professionalism) kirebana n’ubuzima bwe bwite ari nacyo kuri iyi nshuro yashyize hanze agaragaza ko mu mikoranire ye na Jackson hari harimo n’urukundo.
Iki giganiro gifite isaha irenga, Sandrine yavuze ko yageze muri Red Blue JD mu mpera za 2019 abifashijwemo n’uwari umukunzi we witwa Gustave ariko nyuma baje gutandukana batandukanijwe n’impamvu atatangaje.Aho yakoreraga yajya aganira na mugenzi we akamubwira ukuntu uwo Gustave yamubabaje ariko Jackson nawe aza kumenya akababaro ke ko kuba yaratandukanye n’umukunzi we ariko ashaka kuziba icyuho agenda amuba hafi birangira ngo bakundanye.
N’ubwo ngo yemeye ko bakundana, ngo yasanze Jackson udakunda ko ibintu bye bijya ku karubanda kandi ngo akaba akontorora(Controling) buri kimwe cyose ku buryo atamujyaga kure, ariko ngo urukundo rwabo ntirwatinze kuko baje gutandukana nyuma y’uko ngo Abayo asanze uyu mugabo afite undi mugore ariko nyuma ngo yaje kumenya ko atariyemerewe kuza mu kigo bakoreragamo bisobanuye ko byose byari mu bwiru .
Sandrine atangaza ko icyo gihe byamucanze akabura uko agira. ati”Jackson ibintu bikimara kuzamba twaraganiriye ngisha inama,biranyobera mba confused(Birancanga) biza kurangira mvuye mu kigo.
Muri iyi video Sandrine avuga ko umutima nama we wamwemezaga ko atajya mu rukundo n’umugabo ufite umugore n’abana kandi batarigeze babyemeranywaho kuko ngo asanga byarikuba ubuhemu ari nabyo tyirinze.Ngo ibyo byababaje Jackson atangira kurakara.
Hari n’andi makuru Sandrine avuga ko Jackson yaba yaravugiye kuri Twitter(Space) yemeza ko ngo yamwishyuriye ubukode bw’amezi atatu mu nzu yari yimukiyemo.Gusa uyu munyamakurukazi akavuga ko ayo mafaranga yishyuye yayakuye kuyo yari amurimo.Irindi zingiro ryo kutumvikana hagati y’aba bombi ngo ryashingiye ku kuba yaranze ko Jackson aza muri iyo nzu uko yishakiye yitwaje ko yayishyuye kandi bitavuye ku mafaranga ye.
Uhereye icyo gihe, Jackson yatangiye kumubwira amagambo akomeretsa avuga ko azamugendaho ubuzima bwe bwose.Hagataho ngo uyu mukobwa akimara kumenya ko uyu mugabo afite umugore yaramushakishije aramubona amusaba imbababazi ko yamuhemukiye atabizi agakundana n’umugabo we birangira babaye inshuti ariko nawe amubwira ko batakibana.
Mu nkuru ye Abayo avuga ko atariwe wagiranye na Jackson ibibazo gusa kuko ngo na bamwe mu bandi bakoranaga bagiye bishimira ko yabavugiye bitewe bari barabuze aho babivugira.
Ku ruhande rwa Dushimimana Jackson mu kiganiro yakoze kuri Twitter (Space) ngo yibaza impamvu abantu bazi ko bafitanye nawe ibibazo batagana inzego zibishinzwe nk’uko bikubiye mu masezerano bagiranye.
Naho kubyo gukundana , uyu mugabo avuga ko byabayeho ariko akaza kubenga Sandrine mu gihe uyu mukobwa nawe avuga ko nawe yamubenze bitewe n’uko atari guhemukira umugore wabyaranye na Jackson ubugirakabiri.
Inkuru bifitanye isano
https://bwiza.com/?Rurageretse-hagati-ya-Jackson-nyiri-Red-Blue-JD-n-umunyamakuru-Abayo-wahoze


