rugwabiza_valentine_1-2.jpg

Urutonde rw’abahabwa amahirwe yo gusimbura Amb. Olivier Nduhungirehe

Ubundi iyo umuntu atangiye ikivi ntagisoze abandi baragikomeza. Ikivi cya politiki cyo kirangira cyangwa gisozwa na nyiri kugikora, mu gihe yahawe umwanya runaka, bikarangira asoje, yabishaka atabishaka abandi bagakomerezaho bityo bityo kugeza igihe bikomeza nk’uruhererekerane.

Uwari Umunyambabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Ubutwererane na EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe aherutse gusubika ikivi cye, nta kabuza ko asimburwa mu gihe cya vuba kugira ngo gikomeze. Ibyo ariko si n’ihame ngo hagire umusimbura kuko byose biterwa na nyir’ububasha ubyemerewe n’itegekonshinga, Umukuru w’Igihugu.

Si ihame kuko ubona ibintu bihinduka ahari Minisitiri runaka wungirijwe n’Umunyamabanga wa Leta, bugacya hasigaye ministre wenyine. Ingero muri MINAFFET : Dr. Charles Murigande yabayeho yungirijwe na Rosemary Museminali, Murigande avuyeho Museminali ayobora wenyine nta Munyamabanga wa Leta umwungirije.

Muri MINALOC yayoborwaga na Bazivamo Christophe yungirijwe na Musoni Protais, Bazivamo amaze kuvaho yasimbuwe na Musoni, ayobora nta Munyamabanga wa Leta umwungirije. N’ahandi byagiye bikorwa bitewe n’uko Umukuru w’Igihugu aba abona ibintu n’icyo byamarira igihugu muri rusange . Ni yo mpamvu urutonde rukurikira ari nko gutera urusimbi kuko byose byahinduka ntihagire n’ushyirwaho, ushobora gusimbura Amb. Nduhungirehe.

Uru rutonde ruha amahirwe abantu 10 bavamo umusimbura. Narwo si ihame kuko yaturuka no ku bataruriho, ntabwo tubaha urutonde rwuzuye kuko buri wese ashobora kugira undi aha amahirwe tutibutse. Abari ku rutonde hano ni abasanzwe ari abayobozi bamwe bafite uburambe muri dipolomasi, banazwiho ubushobozi buhagije bwo kuyobora.

Turisegura ku baruriho bidashobora gushimisha kuko dukora uru rutonde tutabibasabiye uburenganzira cyangwa ngo tubiganireho. Impamvu ibi bivugwa ni uko burya abasomyi bacu batagomba kubyitiranya kuko kugirwa Minisitiri cyangwa Umunyamabanga wa Leta bidasobanuye byanze bikunze kuzamurwa mu ntera. Nyamara ariko munabyumvise uko ntimwaba mwibeshye kuko iyo ari imyanya yo hejuru muri politiki y’ ibihugu byose.

Ku rundi ruhande ariko hari ibikwiriye kumenywa ko hari ubwo wahitamo kwigumira mu mwanya usanzwemo (baguhitishijemo kandi ukizera ko nta ngaruka mbi bigutera), ibyo kubera inyungu ( amafaranga n’ibindi wagenerwaga), no gutinya gukorera hafi y’Umukuru w’Igihugu (ku basanzwe bakorera hanze) kuko burya imbere mu gihugu amanyanga aba make, ubwisanzure bukagabanuka, buri wese akugendaho, maneko n’abaturage sinakubwira bikaba byaviramo umuyobozi kutaramba mu mwanya we.

Ku basanzwe bahagarariye u Rwanda tuzana kuri uru rutonde, n’ubwo bakunda igihugu, bakaba bagikorera mu nshingano zinyuranye, simpamya ko bahitamo kuza gukorera i Kigali, nka Minisitiri atakaje ibimugenerwa twavuze hejuru hiyongereyeho n’ibyubahiro byo kuba bahagarariye Umukuru w’Igihugu, bagendera mu modoka zizamuweho ibendera mu gihe bari mu kazi.

Mbere yo kugaragaza urutonde, ni byiza kwibukiranya ibikwiriye kuranga umudiplomate.

Agomba kuba ari umukozi witeguye gukora amanywa n’ijoro, aruhuka gake, arigengesera cyane, amenya ibyo Umukuru w’Igihugu akunda kandi ashaka bishingiye kuri politiki y’igihugu cye, agomba kuba intyoza mu kumenya kuvuga byashoboka akamenya indimi zikomeye zivugwa n’amahanga, agomba kuba azi gukora cyangwa kuyobora imishyikirano kandi akagera ku ntego, agomba kumenya gushyira mu bikorwa politiki y’ububanyi n’amahanga, agomba kwiyubaha no kubaha abandi, ntagomba kurangwa n’agasuzuguro no kwiremereza, agomba kwicisha bugufi, ntagomba kuba umunyamujinya cyangwa umunyaburakari, agomba kuba ari umuntu ufata ibyemezo yagiriwe inama cyangwa agishije inama, agomba kudahubuka mu byo akora n’ibindi byinshi tutarondora hano.

Mu bo twatekereje bavamo umusimbura ni aba bantu 10:

1. Amb. Rugwabiza Valentine

rugwabiza_valentine_1-2.jpg

Uyu ni inararibonye ikomeye cyane muri politiki y’u Rwanda na mpuzamahanga. Azi dipolomasi neza kuko ubu ahararariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye. Yanungirije umuyobozi mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO) ayobora RDB, aba na Minisitiri afite mu nshingano ze ibikorwa bya EAC. Azwiho ubuhanga, ubushobozi, kwitonda n’ibindi byashingirwaho mu kwegukana uyu mwanya.

2. Amb. Rwamucyo Ernest

rwamucyo_ernest11.jpg

Uyu na we afite ubunararibonye muri diplomasi na politiki mpuzamahanga. Ubu ahagarariye u Rwanda mu Buyapani nyuma y’u Buhinde. Mu gihe cye, Amb. Rwamucyo yagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda kuko yashishikarije [kandi abigeraho] abashoramari b’Abahinde gushora imari yabo mu Rwanda. Yanakoze nk’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, aho yagaragaje ubudashyikirwa mu mirimo ye ari naho yavuye agirwa Ambasaderi.

Mbere yaho yari umwarimu wigisha ibya politiki muri Kaminuza y’u Rwanda. Ni umugabo w’umunyabwenge, wicisha bugufi, wiyubaha akubaha n’abo babana. Abagize amahirwe yo gukorana nawe baramukunda cyane. Azi kuvuga no kugera ku cyo yifuza mu biganiro bifitiye inyungu igihugu. Aramutse ahawe uyu mwanya, yawubyaza umusaruro.


3. Amb. Karega Vincent

karega_vincent12.jpg

Uyu ni umudipolomate uhagarariye u Rwanda muri DRC. Azwiho ubuhanga budasanzwe. Yisekera igihe cyose ku buryo bigoye kumenya ibyo aba atekereza, icyo akunze n’icyo yanze. Muri ibyo byose ariko aba afite ibyo agamije kugeraho bifitiye inyungu igihugu. Ni umunyabwenge bikomeye kandi yivugira ko kuva 1994 nta mwanya w’akazi atakoze uhereye ku wo hasi ukageza ku w’ubuminisitiri.

Ni umunyapolitiki akaba n’umutekinisiye ukomeye, abakoranye na we babyemeza ariko ukaba ntacyo wamubeshya. Azwiho gukora ‘lobbying’ muri bagenzi be bakorana, ibyo ashaka kugeraho ku nyungu z’u Rwanda akazigeraho. Ni umunyamahoro iyo mwakoranye wumva mutatandukana. Atera urwenya iyo abishatse mu rwego rwo kuruhura no kugusha neza abo bari kumwe. Uyu ahawe uyu mwanya, ibintu bishobora kuryoha.

4. Amb. Kimonyo James

kimonyo_james2.jpg

Uyu ni igikomerezwa muri politiki, dipolomasi n’ubuyobozi. Nyuma yo kuzenguruka za Ambasade zinyuranye ahagarariye u Rwanda, ubu ni we uri mu Bushinwa, nyuma ya Kenya, Washington na Africa y’Epfo. Ikindi ni uko yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe. Yanayoboye icyari Perefegitura ya Kibungo. Aho yakoze hose, yigaragaje neza, asohoza ubutumwa bw’igihugu. Ni yo mpamvu ahinduranywa inshingano kugira ngo agire ibyo atunganya. Kubera ubwo bumenyi n’ubushobozi azwiho muri politiki mpuzamahanga, uwamuha uyu mwanya yawitwaramo neza.

5. Theos Badege

badege.jpg

Uyu ni umupolisi mukuru muri polisi y’u Rwanda wamenyekanye cyane igihe yari umuvugizi wayo n’igihe yayoboraga CID. Ni inararibonye mu mategeko, kandi azwiho ubuhanga buhanitse mu byo akora. Iyo muhuye n’urwego ariho si umuntu ukanganye kubera uko yicisha bugufi yakira abamugana n’uko abaganiriza. Kuvuga cyangwa kuba umuvugizi w’u Rwanda ni ibintu bye kuko avuga indimi z’amahanga izi zimenyerewe adategwa.

Gushyikirana ku masezerano mpuzamahanga u Rwanda ruba rushaka kujyamo si ibintu byamugora nk’umunyamategeko cyane ko yaba anashinzwe by’umwihariko EAC. Kuba muri uyu mwanya nta ngorane yagira nyinshi, kubera gukorana na bagenzi be mu by’umutekano, ingingo u Rwanda rushyira imbere cyane kurusha ibindi byose. Ahawe uyu mwanya yawukora neza


6. Makolo Yolanda

makolo_yolanda.jpg

Uyu mudamu utamenyerewe cyane muri politiki igaragara y’u Rwanda , ni umwe mu bayobozi bakomeye bo mu biro by’Umukuru w’Igihugu, akaba ashinzwe itumanaho n’itangazamakuru, umwanya amazeho igihe kinini. N’ubwo nari mvuzeko ko atazwi muri politiki cyane, ntibisobanuye ko we atayizi kuko agira aho ahurira nayo mu kazi ke ka buri munsi kandi akayikoramo. Ni hake Umukuru w’Ugihugu ajya cyangwa yagiye atari mu bamuherekeje. Uko ni ko akora inshingano zikomeye zifitanye isano n’itangazamakuru na politiki y’u Rwanda na mpuzamahanga. Indimi zikomeye z’amahanga kuri we ni nko guhumbya. Aka kazi yagakora neza aramutse agiriwe ikizere.

7. Mbanda Gerald
mbanda_gerald.jpg

Uyu mugabo na we benshi bashobora kutamumenya cyane kandi yarakoze imirimo itandukanye, ikomeye ifite aho ihuriye na politiki y’u Rwanda. Yamenyekanye cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yari umunyamakuru mwiza ukunzwe wagiye wumvikana ahagarariye ORINFOR Butare na Kibuye avuga amakuru mu Kinyarwanda n’Icyongereza.

Nyuma yaho yagiye muri dipolomasi akora mu myanya ikomeye muri Ambasade Uganda na Kenya. Aho ahindukiye avuye muri Ambasade, yagizwe umuyobozi mukuru muri RGB, ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, ashinzwe itangazamakuru. Azi neza politiki y’igihugu, afite uburambe burenze imyaka 10 muri diplomasi, azi kuvuga kandi adategwa, icyo ashaka kugeraho aragishobora byanze bikunze. Yicisha bugufi kandi ni umuhanga cyane.

Uyu mugabo ni umwanditsi w’ibitabo kuko aherutse gusohora igitabo cyiza cyane gisa n’ikigereranya imiyoborere ya Perezida w’u Bushinwa n’uw’u Rwanda mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu byabo. Nk’umunyamakuru n’umudiplomate w’umwuga, yakora neza aramutse ahawe ayo mahirwe

8. Joseph Ndereremungu

whatsapp_image_2020-04-11_at_13.00.23.jpg

Uyu mugabo benshi bashobora kutamumenya cyane usibye nk’abakunze kugana ubunyamabanga bw’umuryango wa FPR Inkotanyi , ushaka kubonana n’Umunyamabanga Mukuru wayo, ntiwamubona utamuciyeho. Ikindi mu nama zikomeye z’umuryango, akunda gutegura no gusomera imyanzuro abazitabiriye. Ni umugabo utuje, ucisha make, usabana akanashyikirana n’umugana wese.

Ni umunyabwenge kandi ushoboye uzi na politiki rusange y’igihugu n’aho cyerekeza bishingiye kuri progaramu na poltiki. Azi neza politiki kuko yabaye umurezi anaba prefe w’icyari perefegitura ya Gisenyi. Ni umukozi ugira umurava n’umuhate mu byo akora. Yicisha bugufi, ariyubaha ntiyikakaza nta n’ubwo yiremereza. Agiriwe icyizere yagakora neza.

9. Dusabe Schadrak

whatsapp_image_2020-04-11_at_12.58.37.jpg

Uyu mugabo yiganye na Minisitiri uriho ubu Ushinzwe Uburinganire n’Umuryango, bombi bari abahanga. Dusabe yize ibyerekeye ubuyobozi n’imiyoborere muri UNR, aminuza mu gihugu cy’u Buholandi. Yabaye umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Amakoperative nyuma ajya gukora mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, umurimo amazemo imyaka isaga 10. Ni umugabo wiyubaha, umukozi w’umunyamurava n’umwete, yanga amafuti, arigengesera, ntahubuka kandi ni intyoza mu ndimi z’amahanga zikoreshwa mu Rwanda.


10. Dr. Uwera Kanyamanza Claudine

dr._uwera_kanyamanza_claudine1.jpg

Uyu mudamu ubu ayobora Komisiyo y’Igihugu y’Abana. Na we ntabwo amenyerewe cyane muri politiki igaragara y’igihugu. Ni umwarimu wa Kaminuza wavanye impamyabumenyi ya Kaminuza y’ikirenga mu Bubiligi. Ni umugore w’umuhanga kandi w’umunyabwenge, wigaragaza nk’indashyikirwa mu byo akora, ibintu Kaminuza y’u Rwanda yahamya neza.

Yahinduye byinshi mu politiki ijyanye no kurengera umwana no guteza imbere uburenganzira bwe. Muri kamere ye, arasabana akanisanzura ku bandi n’ubwo aba akomeye, ibintu byiza byashingirwaho biranga umudipolomate nyawe. Agira igitsure aho biri ngombwa, aracyaha, ajya inama kandi ni umuntu ufata ibyemezo biboneye kandi birimo ubushishozi. Ni umuntu ugirwa inama kandi arumvira. Ahawe aya mahirwe yayobora uriya mwanya neza.

Aho niho tugarukiye kuko abafite ubushobozi bo ni benshi mu gihugu ku buryo umusimbura atabura kuboneka. Igikenewe gusa ni ukuba uwaza wese yakwirinda gushyira imbere inyungu ze bwite kandi kizira mu ndahiro y’abayobozi b’igihugu. Ikindi ni uko agomba kumenya igihugu kirwana n’ikindi, akamenya gusobanura ishaka n’ururo, agasobanura igipfa n’igikira.

Agomba kwirinda guhubuka mu byo akora, yirinda gushyira u Rwanda n’Abanyarwanda mu kaga. Umukoro umusimbura azaba afite ni ukumenya gukora amanywa n’ijoro no kuruhuka gake, ibintu byarangaga cyane uvuye kuri uyu mwanya, kugira ngo hatazaba icyuho. Amahirwe masa ku Munyamabanga wa Leta mushya!

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *