Ikinyamakuru A Bangui cyo muri Centrafrica cyatangaje ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ajya i Bangui kuri uyu wa Kabiri mu ruzinduko rugamije gukorana business na Centrafrica, aho kivuga ko hari abashoramari b’Abanyarwanda bamaze gushora miliyari z’ama-CFA muri kompanyi yo kuvugurura Umujyi wa Bangui, kandi biteguye kongera iyo mari.
Bivugwa ko biri mu byumvikanweho ubwo Perezida Touadéra aheruka i Kigali kuko leta ye ishaka gufatira urugero ku mujyi wa Kigali nk’uko iki kinyamakuru kibivuga.
Iki kinyamakuru kivuga ko hari n’amasezerano ari buganirweho yo guha u Rwanda bimwe mu birombe n’amashyamba ya Centrafrica ngo rubibyaze umusaruro.
Kivuga ko bimwe muri byo ari ibirombe bya zahabu, kandi uruganda rushongesha zahabu ruherutse gufungurwa i Kigali rukeneye iyo rukoresha, iyi ngo ni imwe mu mpamvu y’uru ruzinduko.
Ikinyamakuru A Bangui kandi kivuga ko ibi biri mu mpamvu mu baherekeje Perezida Kagame i Bangui harimo umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, petrol na gaz cyo mu Rwanda.
Igihugu cya Centrafrica gikungahaye ku mabuye y’agaciro arimo zahabu, diyama, uranium ndetse na petrol hamwe n’ibiti by’imbaho z’agaciro bita Acajou cyangwa ‘bois rouge’.
Mu gihe cyashize hari ingabo za Centrafrica zakoreye amahugurwa ya gisirikare mu Rwanda, igihugu cya gatatu gifite abasirikare benshi mu ngabo za Loni zagiye kugarura amahoro muri Centrafrica mu butumwa bwa MINUSCA.
Ni uruzinduko rwa mbere Perezida Kagame agiriye muri iki gihugu kuva Perezida Faustin-Archange Touadéra yatorwa mu 2016.
Itangazo rya guverinoma ya Bangui ryo kuwa 11 Ukwakira rivuga ko Perezida Kagame agiyeyo “gushimangira umubano w’ibihugu byombi”.
Abategetsi b’ibihugu byombi kandi bazasinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubufatanye mu bya gisirikare.


