USA: Abadepite bemeje inkunga y’asaga miliyari 60$ igenewe Ukraine

Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yarangije kwemeza amamiliyaridi y’amadolari y’imfashanyo nshya ya gisirikare ya Amerika muri Ukraine yo gufasha guhangana n’ibitero by’u Burusiya.

Iki cyemezo cyatinze cyane cyari gifite abatagishyigikiye mu nteko ishinga amategeko kandi byasabye amasezerano y’ibice bibiri kugira ngo babone akayabo ka miliyari 61 z’amadorari.

Abarepubulikani bavuze ko hejuru ya kimwe cya gatatu cy’iyi nkunga izakoreshwa mu kongera gushaka intwaro n’amasasu.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko inkunga ya Amerika ari “ingenzi”.
Yongeyeho ko iyi nkunga izarinda intambara kwaguka kandi izafasha kurokora abantu ibihumbi nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Ntibiramenyekana igihe imfashanyo izagerera muri Ukraine, ariko raporo zerekana ko bishobora gutwara iminsi. Iki cyemezo ubu kigiye kunyuzwa muri Sena biteganijwe ko izagitambutsa mbere y’uko Perezida Joe Biden agisinya kikaba itegeko.

Usibye gushaka intwaro n’amasasu, Ukraine izahabwa kandi amadolari arenga miliyari 9 z’amadolari ya Amerika (miliyoni 7.28 z’amapound) yo kuyifasha kuzahura ubukungu mu buryo bw “inguzanyo zibabarirwa”, zimwe zidakeneye kwishyurwa.

Muri Gashyantare 2022. Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yagabye igitero simusiga muri Ukraine. Kuva icyo gihe, abantu ibihumbi mirongo, cyane cyane abasirikare, barishwe cyangwa barakomeretse ku mpande zombi, kandi miliyoni z’Abanya Ukraine bataye ingo zabo.

Ukraine, yishingikirije ku ntwaro zo mu Burengerazuba, ikeneye cyane ubufasha mu gihe irimo guhangana n’ingabo z’u Burusiya zateye, zimaze ibyumweru zitera intambwe zerekeza imbere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *