USA: Abarepubulikani bitambitse abatemera intambara ya Trump muri Iran

Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 4 Werurwe, abasenateri baturuka mu ishyaka ry’Abarepubulikani bitambitse icyemezo cyari kugabanya imbaraga za Perezida Trump zo gukomeza kurwana na Iran nta burenganzira ahawe n’inteko ishinga amategeko, nubwo intambara isa nk’iyagutse ikaba mpuzamahanga.

 

Kuri uwo munsi, ibirindiro by’ingabo zo mu kirere bya NATO byarashe misile zo mu bwoko bwa ballistique zavaga muri Iran zerekeza muri Turkiya, mu gihe Amerika yarohamishije ubwato bwa gisirikare bwa Iran mu mazi mpuzamahanga kandi ibihugu byinshi by’i Burayi byohereje ibikoresho bya gisirikare mu karere kugira ngo birengere inyungu zabyo.

 

Abayobozi b’Abanyamerika bashimangiye ko nta kuva ku bintu bizabaho mu bitero bya Amerika na Israel. Minisitiri w’ingabo, Pete Hegseth yavuze ko indege z’intambara za Amerika na Israel vuba ziba zigenzura ikirere cyose cya Iran, bikazabafasha guhitamo aho kugaba ibitero no gutanga “urupfu n’irimbuka umunsi wose.”

 

Amatora yo kuri uyu wa Gatatu ushize nk’uko New York Post ivuga, yerekanye kutabona ibintu kimwe gukomeye kuri iyi ntambara imaze iminsi 5.

 

Biravugwa ko Umurepubulikani umwe gusa, Senateri Rand Paul wa Kentucky, ari we wagaragaje ko ari ku ruhande rudashyigikiye intambara Amerika yashoje kuri Iran.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *