USA irashinja Koreya ya Ruguru guha abarwanyi ba Wagner za misile

Ubutegetsi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) burashinja Koreya ya Ruguru guha intwaro umutwe w’ingabo wigenga wa Wagner, zirimo ubwoko bwa misile.

Nk’uko ikinyamakuru Financial Times kibisobanura, Koreya ya Ruguru yagurishije intwaro uyu mutwe w’Abarusiya mu Gushyingo 2022.

Umuvugizi w’akanama ka USA gashinzwe umutekano, John Kirby, yatangaje ko Wagner ishaka kwifashisha izi ntwaro muntambara yifatanyijemo n’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine.

Ati: “Kubera ibihano twayifatiye no kuba tugenzura ibisohoka, Wagner iri gushakishiriza ku Isi hose abayiha intwaro kugira ngo ziyifashe mu bikorwa byayo muri Ukraine. Twakwemeza ko Koreya ya Ruguru yamaze guha Wagner intwaro za mbere, yamaze kwishyura.”

Kirby yatangaje ko n’ubwo USA itarabona uburyo izi ntwaro Wagner ihabwa zizahindura imiterere y’urugamba, Koreya ya Ruguru iteganya guha uyu mutwe izindi ntwaro nyinshi zo kwifashisha muri Ukraine.

Yongereyeho ko USA irafatira ibindi bihano Wagner mu byumweru biri imbere.

Wagner Group iyoborwa Yevgeny Prigozhin usanzwe ari inshuti ikomeye ya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin. USA ivuga ko uyu mutwe wohereje mu gice cya Donbas abarwanyi babarirwa mu bihumbi 50,000 kugira ngo bahangane n’ingabo za Ukraine.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *