Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 1 Kanama 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken hamwe na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat bemeje ko nta gisubizo cya “gisirikare cyemewe ” mu gukemura ikibazo cya Niger.
“Blinken yavuganye na Mahamat kuri telefoni kugira ngo baganire ku ‘bijyanye n’ibiri kubera muri Niger,’ kandi bombi ‘bongeye gushimangira ibyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na A.U babona kimwe ko Perezida Mohamed Bazoum yarekurwa bidatinze kandi banasaba kubahiriza amategeko n’umutekano rusange,”uyu ni umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Matthew Miller.
Ati: “Umunyamabanga wa leta na chairperson Faki bishimiye kandi ubuyobozi n’ubufatanye by’akarere, basanga ari ngombwa mu kugarura kubaha itegeko nshinga muri Niger.”
Miller yongeyeho ati: “Kwemera kandi ko nta gisubizo cya gisirikare cyakemura amakimbirane muri Sudan, baganiriye ku mbaraga zihuriweho hamwe kugira ngo imirwano irangire ndetse ko hakenewe byihutirwa ko abakora ibikorwa by’ubutabazi batabangamirwa kandi impande zose zikubahiriza uburenganzira bwa muntu”.
Ibi byatangajwe mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera muri Afurika y’iburengerazuba aho abasirikare bagenzi be bahiritse ubutegetsi mu bihugu byabo biyemeje gushyigikira Gen. Abdourahamane Tchiani, wahiritse ubutegetsi muri Niger.
Bazoum yatowe mu 2021 mu matora ya mbere ya demokarasi ya Niger kuva yabona ubwigenge ibuhawe n’abakoloni b’Abafaransa mu 1960 nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.
Ku Cyumweru, abayobozi b’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’iburengerazuba (ECOWAS) bahaye igihe ntarengwa cy’icyumweru abahiritse ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum ngo babusubize nibitaba ibyo bamusubizeho ku ngufu.
Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu by’Afurika y’iburengerazuba kandi watangaje ko uhagaritse ibikorwa byose by’ubucuruzi n’imari hagati yawo na Niger.


