Igikorwa kinini cyo gushakisha no gutabara kirimo gukorwa mu majyaruguru ya Atalantika nyuma y’aho ubwato bugendera munsi y’amazi bwari mu bushakashatsi ku bisigazwa bya Titanic buburiwe irengero ku Cyumweru. Ubwato bw’ubushakashatsi, Polar Prince, bwabuze nyuma y’isaha n’iminota 45 bwibiye mu mazi.
Igisirikare cya Amerika kigereranya ko ubu bwato bwabuze bwari busigaranye umwuka wa oxygene wamara amasaha ari hagati ya 70 na 96 guhera saa 17h00 EST (22:00 BST) ku wa Mbere.
Ikigo OceanGate cyatangaje ko kirimo gushakisha inzira zose kugira ngo abari muri ubwo bwato bagaruke amahoro, kandi inzego za Leta zinjiye mu gikorwa cyo gutabara.
Ni ibihe bigezweho mu bikorwa byo gutabara?
Ku Cyumweru mu gitondo, nibwo Polar Prince yageze hafi y’aho ibisigazwa bya Titanic biri mu Nyanja ya Atalantika. Mu nyandiko mbere yashyizwe kuri Facebook na Hamish Harding, wari muri ubu bwato, yari yavuze ko biteganijwe ko bazatangira kwibira mu mazi mu ma saa kumi za mu gitondo ku isaha yaho.
Ingabo zishinzwe kurinda inkombe muri Boston ziyoboye ibikorwa by’ishakisha, zavuze ku rubuga rwa Twitter ko itsinda ry’abantu batanu “ryibiye mu gitondo cyo ku Cyumweru, maze abakozi ba Polar Prince batakaza contact nabo hafi isaha imwe n’iminota 45 ubwato bwibiye”.
Icyo gihe hatekerezwaga ko ubwato buri nko ku bilometero 1450 uvuye ku nkombe za Cape Cod.
Ku wa Mbere, umusirikare mukuru mu ngabo zishinzwe kurinda inkombe, Rear Admiral John Mauger, yatangaje ko ari ikibazo gukora ubushakashatsi mu gace kitaruye gutyo.
Yavuze ko gushakisha bifite uburyo bubiri. Ubu ni ugushakisha hejuru mu gihe ubwato bwaba bwaragarutse hejuru y’inyanja ariko bugatakaza itumanaho, hamwe no gushakira mu ndiba y’inyanja.
Abashinzwe umutekano ku nyanja bohereje indege ebyiri za C-130 Hercules kugira ngo bashakishe hejuru y’amazi, kandi iyi ndege ifatanya n’iyoherejwe na Canada yo muri ubwo bwoko bwa C-130, n’indege ya P8 ifite ubushobozi bwo kureba munsi y’amazi. Hifashishijwe kandi uburyo bwa Sonar buoys bufite ubushobozi bwo kureba kure hasi mu Nyanja.
Rear Admiral John Mauger wo mu ngabo z’Amerika zirinda inkombe yavuze ko bizakenera ubundi buhanga bwo gutabara ubwo bwato nibusangwa mu ndiba y’inyanja kandi aboneraho gusaba ubufasha bw’inyongera Igisirikare cyo mu mazi cya Amerika ndetse n’abikorera.
Minisiteri y’ingabo muri Canada yatangaje ko, hamwe n’indege, ubwato bw’abashinzwe umutekano ku nkombe za Canada, Kopit Hopson, buri gufasha mu gushakisha.
Horizon Maritime, imwe muri sosiyete nyiri Polar Prince, yemeje kuri BBC ko ubwo bwato buri gufasha kandi ubwato bwa kabiri, Horizon Arctic, bwoherejwe ahakorerwa ishakisha.
Ubwato bwa Titanic bwamamaye kubera ukuntu bwari bwubatse ndetse bugakorwaho filimi, bwakoreye impanuka, mu rukerera rwo ku itariki ya 15 Mata 1912, mu Nyanja ya Atlantika y’Amajyaruguru nyuma y’iminsi ine bukoze urugendo rwabwo rwa mbere rwavaga Southampton mu Bwongereza rwerekeza i New York. Iyi mpanuka yahitanye abantu hagati ya 1,490—1,635.


