Umugabo wari ufite imbunda ahitwa Fort Worth,muri Texas, yarashe mu gatsiko k’abantu yicamo umwe abandi arabakomeretsa mbere y’uko abo yarashemo na bo birwanyeho bakoresheje amabuye bakayamutera kugeza bamwishe.
Ibi byabaye mbere ya saa saba z’ijoro kuri uyu wa Mbere ushize, ubwo uyu mugabo yarasaga mu gatsiko k’abantu mu rusisiro rwo mu gace ka Fort Worth. Ikinyamakuru Fox 4 cyatangaje ko uyu mugabo yishe umuntu umwe agakomeretsa abandi batatu bikomeye.
Nyuma yo kurasa, uyu nawe bivugwa ko yishwe ubwo abantu yari amaze kurasamo bakoresheje amabuye bakayamutera kugeza apfiriye aho.
Umuvugizi w’Igipolisi muri Fort Worth mu itangazo yasohoye yavuze ko havutse guhangana mu kirori cyari cyabereye muri aka gace hakazamo kurasa umuntu umwe agapfa abandi batatu bagakomereka.
Igipolisi ntabwo cyavuze impamvu yaba yateye kurasa cyangwa abantu baba bagize uruhare mu guteza imirwano yavuyemo kurasa.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


