Jennifer Siebel Newsom, umukinnyi wa filime ukora na filime mbarankuru washakanye na Guverineri wa California, Gavin Newsom, ari mu bashinja igihangange muri sinema, Harvey Weinstein, bazatanga ubuhamya mu rubanza aregwamo gufata ku ngufu no gusambanya ku gahato rwatangiye ku wa Mbere .
Umwunganizi wa Newsom, Elizabeth Fegan, mu magambo ye yagize ati: “Kimwe n’abandi bagore benshi, umukiriya wanjye yahohotewe na Harvey Weinstein mu nama y’ubucuruzi byaje gusangwa ari umutego. Afite umugambi wo gutanga ubuhamya mu rubanza rwe hagamijwe gushaka ubutabera ku barokotse, no mu rwego rw’akazi k’ubuzima bwe bwo kuzamura imibereho y’abagore. ”
Weinstein, umugabo w’imyaka 70 wahoze ari umushoramari muri sinema, uri gukora igifungo cy’imyaka 23 nyuma yo gukatirwa i New York, yahakanye ibyaha 11 byo gufata ku ngufu no gusambanya ku gahato abarimo Newsom n’abandi bagore bane.

Harvey Weinstein
Bose bazatanga ubuhamya mu mazina y’ibanga mu gihe cy’ibyumweru umunani mu rukiko rwa Los Angeles, aho gutoranya inteko nkemurmpaka (Jury) byatangiye ku wa Mbere.
Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika ntibisanzwe bivuga abantu bavuga ko basambanijwe, ariko Newsom yemeye ko izina rye ritangazwa binyuze ku mwunganizi we.
Amakuru y’uruhare rwe muri iyi dosiye yatangajwe bwa mbere na The Los Angeles Times.
Newsom, w’imyaka 48, yagaragaye mu ruhare ruto muri firime zirangira n’iz’uruhererekane zitandukanye hagati ya 2002 na 2011. Vuba aha yayoboye documentaires zirimo ” The Great American Lie ” muri 2020 na “Fair Play” guhera muri uyu mwaka. Zombi zivuga ku buringanire muri sosiyete.
Yanditse ku byamubayeho na Weinstein mu nyandiko yo mu 2017 yanditswe na Huffington Post nyuma y’inkuru za New York Times na New Yorker zabyaye hashtag ya MeToo, ariko atanga ibisobanuro bike.
Weinstein ufungiye muri gereza yo muri Los Angeles, yagejejwe ku wa Mbere mu rukiko mu igare ry’abafite ubumuga anyuze mu muryango wo ku ruhande, maze arivamo yitonze yicara iruhande rw’umwe mu bamwunganira.


