USA: Umukandida Joe Biden yarushije Trump amafaranga azakoreshwa mu kwiyamamaza

Mu gihe hasigaye ibyumweru bike ngo umunsi w’itora ugere, inkunga y’amafaranga agenewe ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Joe Biden uhagarariye ishyaka ry’Abademocrate, yaruse iya Perezida Donald Trump uhagarariye ishyaka ry’Abarepubulikani.

Inama nkuru y’Abarepubulikani yakusanyije miliyoni 251.4 z’Amadorali y’Amerika mu gihe Abademocrate bakusanyije miliyoni 432 z’Amadorali y’Amerika mu gihe kimwe n’icyo.

Ushinzwe itumanaho mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Perezida Trump, Tim Murtaugh, ku rubuga rwa twitter yavuze ko mu kwezi kwa cyenda inama nkuru y’Abarepubulikani yakusanyije miliyoni 251.4 z’Amadorali y’Amerika mu gihe Abademocrate bakusanyije miliyoni 432 z’Amadorali y’Amerika mu gihe kimwe n’icyo.

Iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga ko hari igihe nta washoboraga gukeka ko Trump ashobora kubona inkunga nkeya kuri urwo rugero, dore ko abaperezida bari ku butegetsi bakunze kubona inkunga iruta kure iy’abo bahanganye.

Bivugwa ko Perezida Trump yari yiringiye gukoresha inoti itubutse mu bikorwa byo kwiyamamaza harimo n’ibyo kuri internet. Gusa mu cyumweru gishize ayo Joe Biden yatanze mu bikorwa nk’ibyo yaruse aya Trump ho miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika nkuko bitangazwa n’ikigo Kantar/CMAG gikurikiranira hafi ibikorwa byo kwamamaza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *