Polisi yavuze ko umwana w’umukobwa w’imyaka 15 mu cyumba cy’ishuri muri Wisconsin, yarashe umunyeshuri mugenzi we n’umwarimu bahita bapfa abandi bantu batandatu barakomereka mbere yo kwiyahura akoresheje imbunda.
Iraswa ryabereye mu cyumba cy’inyigisho zivanze mbere gato ya saa 11h00 (1700 GMT) ku ishuri rya gikirisitu rya Abundant Life, rifite abanyeshuri 420 kuva mu ishuri ry’incuke kugeza mu cyiciro cya 12.
Uwarashe wari umunyeshuri muri iryo shuri, abapolisi bagaragaje ko ari Natalie Rupnow, bakundaga kwita Samantha.
Umuyobozi w’igipolisi cya Madison, Shon Barnes, yabwiye abanyamakuru ko umunyeshuri wo mu cyiciro cya kabiri, ubusanzwe uba ufite imyaka 7 cyangwa 8, yahamagaye 911 kugira ngo amenyeshe iraswa ryabereye muri iryo shuri.
Barnes yavuze ko babiri barashwe bishwe ari umunyeshuri w’ingimbi n’umwarimu nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga. Abanyeshuri babiri bakomeretse bari bamerewe nabi, mu gihe undi mwarimu n’abandi banyeshuri batatu bakomeretse bidakabije.
Kurasa kw’ishuri byabaye akamenyero muri muri Amerika, aho bimaze kuba inshuro 322 muri uyu mwaka, nk’uko urubuga rwa K-12 rwabitangaje. Ni rwo rugero rwo hejuru rwa kabiri kuva mu 1966, ukurikije iyo mibare, aho ku mwanya wa mbere mu mwaka ushize habaye irasa nk’iri ku mashuri inshuro 349.


