Tatiana Schlossberg, umwuzukuru w’uwahoze ari Perezida wa Amerika, John F Kennedy, yapfuye afite imyaka 35 y’amavuko azize uburwayi.
Umuryango we watangaje ko yapfuye ubinyujije mu butumwa ku rubuga nkoranyambaga bwatanzwe na John F Kennedy Library Foundation, yanditse ngo: “Tatiana mwiza wacu yitabye Imana muri iki gitondo. Azahora mu mitima yacu.”
Mu Gushyingo, nibwo Schlossberg, umunyamakuru wibandaga ku mihindagurikire y’ikirere, yatangaje ko yasuzumwe bamusangamo kanseri ikaze. Mu butumwa yanditse yavuze ko yahawe igihe kitarenze umwaka cyo kubaho nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga .
Schlossberg ni umukobwa w’umu designer Edwin Schlossberg n’umudiplomatekazi Caroline Kennedy.
Mu nkuru yasohotse mu kwezi gushize isohowe na New Yorker yahawe umutwe ugira uti: “Intambara n’amaraso yanjye,” Schlossberg yatangaje ko bamusanganye indwara ya myeloid leukemia muri Gicurasi 2024, nyuma yo kubyara umwana we wa kabiri.


