Urukiko rwo muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwahamagaje Igikomangoma cy’Ikamba cya Arabia Saoudite, Mohammed bin Salman (MbS)ndetse n’Igikomangoma cy’Ikamba cya Abu Dhabi, Mohammed bin Zayed (MbZ) mu rubanza baregwamo ibikorwa byo kwinjira mu makuru y’abandi nta burenganzira (hacking).
Umunyamakuru wa Al Jazeera muri Liban, Ghada Oueiss niwe washyize ahagaragara ifoto y’ihamagazwa nyuma yo kurega ibi bikomangoma byombi abishinja gutegura igikorwa cyo kwinjira muri telephone ye cyangwa kuyi ‘hakinga’ nta burenganzira.

Umunyamakuru Ghada Oueiss
Uko kwinjira muri telephone ye ngo byanatumye amafoto ye y’ibanga, arimo ayo aba ari mu rwogero asakazwa ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kugerageza kumutera ubwoba.
Sibyo gusa kandi ngo bagerageje guhindagura inyandiko ze z’imari bagaragaza ko abanyamakuru bahabwaga “giti” n’ubuyobozi bwa Qatar.

Igikomangoma MbS
Oueiss avuga ko yibasiwe kubera inkuru yakoraga ku burenganzira bwa muntu buhonyorwa muri Arabia Saoudite no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) nk’uko bikubiye mu kirego yagejeje mu Rukiko rwa Miami.
Ikirego kivuga ko MbS na MbZ ari abaregwa, kimwe n’abandi bayobozi n’abakozi b’ibihugu bya Arabia Saoudite na UAE.

Igikomangoma MbZ
Nk’uko amakuru abitangaza, Oueiss n’abamwunganira barashaka kubuza abaregwa gukomeza kumutoteza, ndetse no kwaka indishyi z’amafaranga zizagenwa mu rubanza.
Ikirego kikaba kivuga ko ibi bikomangoma byahaye akazi agatsiko k’Abanyamerika babafashije gukwirakwiza amafoto yagiye asubirwamo.
Muri Mata, nibwo Aba-hackers bibye amafoto yihariye kuri telefone ya Oueiss maze bayasangiza kuri Twitter mu gikorwa cyo gusebanya nabi cyahujwe na Arabia Saoudite.


