Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 28 Ukwakira, abapolisi bavuze ko uwari umu-reservist mu ngabo za Amerika uherutse kurasa akica abantu 18 abasanze mu kabari n’aho bakinira Bowling, yasanzwe yapfuye muri rumoroki y’imizigo iparitse ku ruganda rutunganya imyanda yigeze gukorera , aho bikekwa ko yiyahuye.
Ku mugoroba wo kuwa Gatanu, Robert R. Card, w’imyaka 40, nibwo yasanzwe yapfuye azize igikomere cy’isasu yiteye. Ibi byatangajwe nyuma y’amasaha 48 y’umuhigo ukomeye w’uwakekwagaho kuba ari we wakoze ibikorwa by’urugomo rukabije bikoreshejwemo intwaro mu mateka y’igihugu, bituma uduce nka Lewiston ndetse n’indi miryango yo mu majyepfo ya Maine ijya muri guma mu rugo mu gihe cyo guhiga umwicanyi nk’uko bitangazwa na Reuters.
Kuri uyu wa Gatandatu ushize, mu kiganiro n’abanyamakuru, Komiseri ushinzwe umutekano rusange wa Maine, Mike Sauschuck, yatangaje ko itsinda ry’abapolisi ba leta ryavumbuye umurambo muri kontineri itari ifunze yari iri ahantu hakunze guparika imodoka za rukururana hafi y’uruganda rutunganya ibikoresho byakoreshejwe bikabyazwamo ibindi bishya.
Sauschuck yavuze ko abapolisi bari basatse uruganda inshuro ebyiri mbere, kubera ko Card yakekwagaho kuba yarahakoreye. Komiseri yavuze ko ariko abashakashatsi babanje kwirengagiza aho imodoka zihagarara, haba hari romoruki hagati ya 50 kugeza kuri 60, zimwe muri zo zikaba zuzuye plastiki cyangwa ibyuma byajanjaguwe.


