Ambaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Robert Wood, yateguje ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo ibihe by’umutekano bigoye kurushaho mu gihe ingabo za misiyo y’amahoro izwi nka ‘MONUSCO’ zagenda.
Uyu mudipolomate ubwo yari imbere y’akanama ka UN gashinzwe umutekano, yagaragaje ko bihangayikishije kuba Leta ya RDC ikomeje guhatiriza MONUSCO ngo ive muri iki gihugu kirimo imitwe yitwaje intwaro irenga 100.
Wood abona MONUSCO niva muri RDC, ibikorwa bihungabanya umutekano biziyongera. At: “Mu gihe yagenda, dushobora kuzabona CODECO n’indi mitwe yitwae intwaro ikuba kabiri ibikorwa byayo, hashobora kuzaba ubwicanyi bwinshi, kandi ikibazo kizakomera kurushaho, kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irindi.”
Nta gihindutse, byateganyijwe ko MONUSCO itazarenza uyu mwaka w’2023 ikiri muri RDC. Ni mu gihe ubutegetsi bw’iki gihugu buyishinja kudatanga umusaruro bwari buyitezeho, cyane kuva umutwe witwaje intwaro wa M23 wubura imirwano mu mpera z’2021.
Iyi misiyo ikomeje guhatirizwa ngo ive muri RDC ariko ubuyobozi bwayo bwo buvuga ko kugenda ari igikorwa kigira inzira kinyuramo kandi gitwara igihe kinini.


