USA yohereje undi Munyarwanda wahamijwe kugira uruhare muri jenoside

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USA, zohereje mu Rwanda undi Munyarwanda witwa Oswald Rurangwa wahamijwe uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rurangwa Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko yari umwarimu mu mashuri abanza akaba n’umuyobozi w’Interahamwe muri Gisozi mu gihe cya jenoside, yahamijwe iki cyaha n’Urukiko Gacaca mu 2007, akatirwa igifungo cy’imyaka 30 adahari.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze kwakirira Rurangwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe mu kanya gashize.

USA yohereje Rurangwa nyuma yo kohereza Umunyarwandakazi Béatrice Munyenyezi tariki ya 16 Mata 2021, akekwaho uruhare muri jenoside.

Inkuru y’iyoherezwa rya Munyenyezi https://bwiza.com/?Munyenyezi-amaze-kugera-i-Kanombe-ahita-atabwa-muri-yombi

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *