aaa-3.jpg

Uwabaye Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda yagizwe umuyobozi w’urwego rw’ubutasi

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 28 Kanama 2023, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yagize Ali Idi Siwa umuyobozi mushya w’ubutasi mu buryo butunguranye, asimbuye Saidi Hussein Massoro wari umaze kuri uyu mwanya igihe kitarenze amezi umunani.

Mu itangazo ry’ibika bibiri, Ishami ry’itumanaho rya Perezidansi nta mpamvu ryatanze ry’impinduka zitunguranye kuko Siwa, wahoze ari Ambasaderi wa Tanzaniya mu Rwanda, yarahiye ako kanya nk’umuyobozi mukuru wa serivisi zishinzwe ubutasi n’umutekano muri Tanzaniya (TISS) mu muhango mugufi wabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu i Dar es Salaam.

aaa-3.jpg

Massoro yari yagizwe umuyobozi wa TISS ku itariki ya 3 Mutarama uyu mwaka nyuma yo kumara imyaka yungirije Diwani Athuman wamubanjirije. Ubu yahawe statut ya ambasaderi kandi ashobora koherezwa mu butumwa bwa diplomasi mu mahanga nk’uko tubikesha The East African.

Uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete yagize Siwa Ambasaderi wa Tanzaniya i Kigali mu 2014 mu gihe umubano w’ibihugu byombi wari wifashe nabi.

Perezida Paul Kagame yatinze kwemerera uyu mudipolomate guhagararira igihugu cye mu Rwanda mu gihe cy’amezi runaka, bituma bamwe bavuga ko yanze amahitamo ya Kikwete kuri uyu mwanya. Muri Gicurasi 2015, ni bwo amaherezo Siwa yemerewe gutanga impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

16811466358_e13ccf5922_b.jpg

Siwa w’imyaka 46, wabaye umukozi wa Leta ya Tanzaniya kuva mu 1977, yigeze kuba ambasaderi wa Tanzaniya mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), u Burusiya n’u Budage.

Yabaye intumwa y’iki gihugu i Kigali kuva mu 2015 kugeza mu 2018, nyuma agirwa chairperson w’Inama y’ubuyobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi (NSSF), umwanya yari ariho kugeza ahawe izi nshingano nshya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *